skol
fortebet

Umugore yasize umwana w’imyaka 2 mu modoka imugwisha munsi y’umuhanda

Yanditswe: Sunday 27, May 2018

Sponsored Ad

skol

Abantu benshi bakomeje kubabazwa cyane n’ibyabaye ku mwana w’imyaka 2 wasizwe na nyina mu modoka akigendera umwana akayikubaganiraho ikamugwisha munsi y’umuhanda.

Sponsored Ad

Mrs Olaore Yetunde, umugore wo mu gace ka Adetoro yasize umwana we w’umuhungu w’imyaka 2 mu modoka wenyine ayiparitse ku muhanda wa Adelaja uri i Magodo,mu mujyi wa Lagos, kuri uyu wa 24, Gicurasi 2018 agiye kugura ibyo kurya mu isoko rya kijyambere [ Alimentation] .

Police yatangaje ko Mrs Olaore yari atwaye imodoka ye yo mu bwoko bwa Hyundai, ifite puranke AAA 507 DE mu gace kegeranye n’aho atuye ku muhanda wa Adetoro Adelaja,uri muri Magodo. Ngo ubwo uyu mugore yaparikaga iyi modoka ye gusa ngo yibagirwa gushyiramo feriyamu (frein a main), bituma umwana ayikubaganira ihita imuhirimana igarama hepfo y’umuhanda yari iparitsemo.

Uyu mwana watabawe bwangu na polisi yari hafi aho, yabashije gukurwa muri iyi modoka yamuhirimanye akiri muzima ajyanwa mu bitaro byo mu gace ka Ikeja kugirango abashe kwitabwaho.

Ibitekerezo

  • Amen Imana niyo yahabaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa