Kigali

Umugore yatangarije kuri Televiziyo ko amaze gusambana n’imizimu 20 hari n’uwifuza kumutera inda [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 August 2018 Yasuwe: 2754

Umugore witwa Amethyst Realm w’imyaka 30 ukomoka ahitwa Bristol mu Bwongereza yatangarije kuri TV ko atacyifuza kuryamana n’abantu ahubwo yikundira ko imizimu imurongora kuko imukorera akazi neza kurusha abagabo bazima.

Uyu mugore yavuze ko amaze kuryamana n’imizimu 20 ndetse yayiyeguriye atacyifuza kuryamana n’abantu bazima kuko iyo imurongoye asigara anyuzwe ndetse ngo hari uwamusabye ko yawubyarira umwana.

Uyu mugore usanzwe agira inama abantu ku byerekeye imyuka mibi,yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yifuza kubana n’umuzimu kuko amaze kuryamana n’irenga 20 mu myaka 11 amaze afitanye umubano nayo.

Uyu mugore yavuze ko mu minsi ishize aherutse guhura n’umuzimu urenze bararyamana ndetse umusaba ko yazawubyarira umwana mu minsi iri imbere.

Yagize ati “Umunsi umwe ubwo narimo ntembera mu bihuru nibwo nabonye ubuzima.Nahise menya ko umukunzi mushya aje.”

Nubwo uyu mugore yavuze ko adashobora kubona umuzimu mu maso ngo bavugana igihe bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Uyu mugore yavuze ko hari umuzimu bamaze amezi 6 baryamana ndetse umubano wabo ugenda ukura aho yemeje ko mu minsi iri imbere bazabyarana umwana.

Yagize ati “Tumeranye neza ndetse twatekereje ko nawubyarira umwana w’umuzimu.Nubwo bitangaje ariko nanjye ndabyifuza kandi nzi neza ko nta kibazo kibirimo.”

Mu kiganiro Amethyst Realm yagiranye na ITV mu gitondo, yayibwiye ko nta mishyikirano yifuza kongera kugirana n’abantu bazima ahubwo agiye gukomeza kwikundanira n’imizimu.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umudepite yeguye ku kazi nyuma yo kwiba umugati muri supermarket

Umunya Slovenia witwa Darij Krajdic w’imyaka 54, yabaye icyamamare mu gukora...
15 February 2019 Yasuwe: 2600 1

Umunyakenyakazi yakoze benshi ku mutima kubera ubukwe bw’igitangaza...

Umunyakenyakazi witwa Susan Njogu ukomoka mu gace kitwa Elburgon mu ntara...
15 February 2019 Yasuwe: 9765 1

Umuyobozi w’ikinyamakuru yegujwe ku kazi kubera amafoto yashyize hanze...

Umugore witwa Donata Meirelles w’imyaka 50 ukomoka muri Brazil yeguye...
15 February 2019 Yasuwe: 3710 0

Inzoga zandagaje bikomeye Abongereza kuri Saint Valentin [AMAFOTO]

Urubyiruko rwinshi rw’Abongereza rwagaragaye rwasinze bikomeye nyuma yo...
15 February 2019 Yasuwe: 3857 0

Umugore wameze ihembe rimeze nk’iry’isatura mu mutwe yaciye ibintu hirya no...

Umunyamerikakazi witwa Lisa w’imyaka 43 yarize bikomeye nyuma yo kubona...
15 February 2019 Yasuwe: 6590 1

Abasirikari ba USA bafotowe bari kunywa amaraso y’inzoka ya Cobra bari no...

Abasirikare ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika barwanira mu mazi, bafashwe...
14 February 2019 Yasuwe: 5275 1