Kigali

Umugore yatawe muri yombi azira kurangarira kuri Facebook umwana we agwa mu ibasi agapfa

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 December 2018 Yasuwe: 2709

Umugore witwa Kayla Lynton w’imyaka 23 ukomoka mu mujyi wa Tel Aviv muri Israel yatawe muri yombi nyuma y’aho yarangariye kuri Facebook uruhinja rwe rw’amezi 6 rukamucika rukagwa mu ibasi y’amazi biruviramo gupfa.

Uyu mugore yakoresheje Facebook ye yibagirwa ko afite umwana w’umukobwa witwa Naomi,aramucika yikubita mu ibasi y’amazi arapfa.

Polisi yatangaje ko ikomeje gukora iperereza kuri Facebook kugira ngo irebe ko uyu mugore yarimo akoresha urubuga rwa Facebook mu masaha uyu mwana yapfiriyemo ndetse yiteguye kumufunga nahamwa n’ubu burangare.

Uru ruhinja rwitwa Naomi rwaguye mu mazi muri Nyakanga uyu mwaka, rujyanwa igitaraganya kwa muganga ruhita rupfa.

Uyu mugore ufitanye abandi bana 2 n’umugabo w’Umwongereza,yamaze kugezwa muri gereza ndetse agomba gushyikirizwa urukiko kugira ngo akanirwe urumukwiye.

Uyu mugore yabwiye polisi ko yasize uyu mwana mu nzu agiye mu bwiherero ugarutse asanga uyu mwana we w’amezi 6 yaguye mu ibasi yuzuye amazi gusa umugabo we yavuze ko polisi yatwaye telefoni ye ndetse iri mu iperereza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ishusho y’akana Yezu yagaragaye iri kurira amaraso mu mujyi wa...

Ishusho abanya Mexico bita akana Yezu yagaragaye iri kurira amarira menshi...
19 March 2019 Yasuwe: 4451 0

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 6670 3

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye...

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa...
18 March 2019 Yasuwe: 9402 0

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda...

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit...
18 March 2019 Yasuwe: 5789 0

Reba umukinnyi wa Filime ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ufite ubugufi...

Ubukwe níkimenyetso cy’urukundo kandi kikaba kiwe mu bihe bikomeye mubuzima...
18 March 2019 Yasuwe: 5552 1

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze...

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
18 March 2019 Yasuwe: 7767 1