skol
fortebet

Umugore yatawe muri yombi nyuma yo gukata igitsina cy’umugabo we akakijugunya mu musarani

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyakenyakazi witwa Jane Wanjiku Wacuka waciye umugabo we igitsina mu ntangiriro z’uku kwezi,yatawe muri yombi nyuma y’iminsi yari amaze yihishahisha ndetse yarahinduye ibyangombwa.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari utuye mu gace ka Kinoo muri Kenya,yakase igitsina cy’umugabo we akoresheje icyuma arangije arahunga ariko byarangiye atawe muri yombi uyu munsi nyuma yo guhindura ibyangombwa abashinzwe umutekano bakamushaka bakamubura.

Jane Wanjiku Wacuka yaciye umugabo we witwa David Kyande igitsina amusiga mu nzu ari kuvirirana,abaturanyi aba aribo batabara.

Jane Wanjiku yahise yimukira mu kandi gace,ashaka ibyangombwa bishya ndetse atangira kwiyambika nk’abayisilamu bapfuka amaso,ariko byarangiye afashwe.

Wanjiku yimukiye mu kandi gace ahita akundana n’abagabo babiri bamushakiye ibyangombwa bishya mu gihe gito ndetse bamushakira akazi gusa yafashwe agiye gukora interview.

Polisi yatangaje ko nyuma yo gukata igitsina cy’umugabo we,Wanjiku yahise agita mu musarani arahunga yerekeza mu kandi gace atangira kujijisha polisi

Kyande wakaswe igitsina na Wanjiku arembeye mu bitaro bya Kenyatta National Hospital mu gihe Wanjiku wamukase azashyikirizwa urukiko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa