skol
fortebet

Umugore yataye abana be b’impanga muri pisine barapfa kubera ko umugabo we yanze ko batura muri Qatar

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore uzwiho gukunda ubuzima buryoshye witwa Samantha Ford w’imyaka 38,yabwiye urukiko ko ariwe wiyiciye abana be nyuma y’agahinda yatewe n’uko umugabo we yafashe umwanzuro wo kubimura abavana muri Qatar aho bari bamaze imyaka 10 batuye.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari wararyohewe n’ubuzima bwiza bwo muri Qatar,yababajwe n’uko umugabo we Steven Ford yamubwiye ko bagomba kuva muri iki gihugu yafataga nk’icy’amata n’ubuki akagaruka mu Bwongereza.

Urukiko rwabwiwe ko Samantha na Steven bamenyanye muri 2004 aho uyu mugore ngo yari yakoreshaga umugabo we ndetse akamubwira nabi.

Muri 2008,aba bombi bimukiye muri Qatar ndetse mu myaka 10 bahamaze,bahabyariye abana b’impanga.

Umushinjacyaha Tom Kark QC yagize ati “Byasaga nk’aho bari bafite ubuzima bwiza,bwaryoheye cyane Samantha.”

Mu mwaka ushize,nibwo uyu muryango wagarutse muri UK bibabaza uyu mugore Samantha cyane ndetse afata umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we muri Nyakanga 2018.

Kuwa 27 Ukuboza 2018,nibwo uyu mugore Samantha wahoraga atuka umugabo we yafashe umwanzuro wo gufata izi mpanga ze z’amezi 23 muri pisine,ahita ahamagara polisi ayihuruza.

Tom Kark yabwiye urukiko ati “Mu ijoro ryo kuwa 27 Ukuboza,nibwo uyu mugore yishe impanga ze azitaye muri pisine Jake na Chloe Ford.Yabataye muri pisine yo mu rugo rwabo,bararohama.”

Ubwo uyu mugore yari amaze gutabwa muri yombi na polisi yagiye mu modoka yabo avuga ati “Mundeke mpfe nishe abana banjye.Sinifuzaga kubabaza.Bari abana b’inzozi zanjye.”

Urukiko rwabonye ubutumwa bwinshi uyu mugore Samantha yandikiraga umugabo we amubwira ko yabakuye mu gihugu cyiza none abana be bagiye gukurira mu gihugu kibi kandi gikonja.Uyu mugore yavuze ko bagiye kuba mu buzima bubabaje.

Uyu mugore n’umugabo bamaze igihe baterana amagambo cyane bitewe n’umwanzuro yafashe wo kubakura muri Qatar ariyo mpamvu ikekwa yateye umujinya uyu mugore agafata umwanzuro wo guta muri pisine izi mpanga z’amezi 23 zirarohama.

Steven yari afite akazi keza muri Qatar aho yari kapiteni w’ikipe yitwa Doha Golf Club.Uyu mugore ntarakatirwa igifungo kuko kizatangazwa kuwa 16 Kanama uyu mwaka.






Samantha yishe abana be b’impanga kubera ko umugabo we yanze ko basubira gutura muri Qatar

Ibitekerezo

  • Uyu arwaye mutwe.Tujye tumenya ko abantu benshi barwaye mu mutwe.Ngo yabahoye ko bavuye mu gihugu kiza??? Nonese mu Bwongereza si heza?Kereka wenda iyo avuga ko abana be bicwaga n’inzara.Abana ni "impano" twahawe n’imana idukunda.
    Idusaba gukunda no kurera abana bacu bagakura,ikatubuza ubwicanyi.Nubwo abantu bazamufunga,imana izamuha igihano kiruta ibindi byose izaha abantu bose bakora ibyo itubuza.Nukuvuga kubima ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa