skol
fortebet

Umugore yateguye ibirori by’akataraboneka byo gushyingiranwa n’uburiri bwe

Yanditswe: Wednesday 23, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Pascale Sellick w’imyaka 49,yatangaje ko ari gutegura ubukwe bw’akataraboneka bwo gushyingiranwa n’amashuka araramo ngo kuko ariyo amuhobera agashyuha kurusha undi muntu wese.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko urukundo afitiye amashuka n’uburiri bwe rurenze,byatumye yiyemeza ko bashyingiranwa bukamubera nk’umugabo.

Yagize ati “Amashuka yanjye ni inshuti yanjye magara tumaze igihe tubana ndetse urukundo ampa nirwo rwa mbere nabonye.Ahora iruhande rwanjye kandi niyo ampobera nkabikunda cyane.

Nkunda uburiri bwanjye ku buryo bukomeye ndetse ndifuza gutumira abantu abantu benshi bagahamya umubano wanjye nabwo.Hazaba hari umuziki,inzoga ndetse n’ibyishimo bitandukanye.”

Muri ibi birori Pascale azaba yambaye imyenda yo kurarana n’inkweto zo kogana ndetse ngo azaba yashashe neza cyane uburiri bwe.

Ubu bukwe buteganyijwe kuwa 10 Gashyantare 2019 ahitwa Rougemont Gardens mu ntara ya Exeter mu Bwongereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa