skol
fortebet

Umugore yatewe ubwoba n’umwana we wameze amenyo nk’aya ma Vampire [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore Hayley Muicroft,ukomoka ahitwa Kent mu Bwongereza yatewe ubwoba n’umwana we w’imyaka 2 wameze amenyo ateye ubwoba ameze nk’ayabantu bakina amafilimi ateye ubwoba bazwi nk’ama “Vampires”.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko uyu mwana we yameze aya menyo mu gihe cy ‘icyumweru kimwe gusa bimutera ubwoba niko kumujyana ku muvuzi w’amenyo,wamubwiye ko umwana we afite ubuzima bwiza.

Uyu muganga yavuze ko amenyo y’uyu mwana azamera nk’ay’abantu basanzwe natangira kurya ibiryo bikomeye.

Hayley Muicroft yavuze ko uyu muhungu we Oakley yamuteye ubwoba ndetse aterwa ubwoba n’ukuntu abantu bazamufata aho yatinyaga ko bashobora kumufata nk’I Vampire.

Yagize ati “Tumuhamagara vampire nto yacu.Nzi neza ko abantu bazamwita I vampire niyo mpamvu natangiye kubimumenyereza mu buryo bwiza.Sinifuza ko byazamubangamira.”


Oakley wameze amenyo 2 nk’ayi Vampire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa