skol
fortebet

Umugore yanyujijwe mu mujyi yambaye ubusa buri buri kubera gukekwaho ubwicanyi [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 24, Aug 2018

Sponsored Ad

Umugore ukomoka mu gace kitwa Bhojpur yakubiswe bikomeye ndetse yambikwa ubusa n’abaturanyi be kubera kumukekaho kwica umugabo aho yanyujijwe mu mujyi yambaye ubusa ashagawe n’abantu benshi.

Sponsored Ad

Abantu benshi biganjemo abagabo basanze uyu mugore mu rugo rwe barangije baramufata,baramukubita,bamwambika ubusa bamunyuza mu mujyi yambaye ubusa buri buri.

Ubwo yacaga mu mujyi aba bagabo bamukomeraga ndetse bagahuruza abantu kugira ngo baze kwihera ijisho umwicanyi umaze abantu bo mu karere ka Bhojpur.
Abagabo bose bafashe uyu mugore bamwambika ubusa,bamwogosha umusatsi ndetse basaba buri wese kumutera ibuye.

Mu gihe bamwe barimo bamutuka,bamushinyagurira ndetse bamuririmbira indirimbo, abandi bo bamufashe amashusho bayakwirakwiza kuri whatsapp.

Polisi yavuze ko aba baturage bari bariye karungu bateye uyu mugore ku wa Mbere w’iki cyumweru nyuma yo kubona umurambo w’umugabo witwa Vimlesh Shah.

Aba bagabo bakubise uyu mugore bakoze n’imyigaragambyo ikomeye aho batwitse amaduka,amazu n’imodoka, bituma polisi ita muri yombi abagera kuri 15.

Uyu mugore wakubiswe bikomeye ntiyapfuye kuko yatabawe na polisi ahita ajyanwa mu bitaro byo mu gace k’iwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa