skol
fortebet

Umugore yatunguye imbaga y’abantu ubwo yagaragaraga mu muhanda afite icyapa cyanditseho ko ashaka umugabo(AMAFOTO)

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Pris Nyambura w’umunyakenyakazi w’imyaka 28 yazengurukanye icyapa mu mujyi mukuru Nairobi kiriho imyirondore ye cyamamaza ko ashaka umugabo wa mumurongora.
Uyu mugore mu butumwa buri ku cyapa yari afite, bwerekana ko afite umwana w’imyaka 7 y’amavuko akanagaragaza ko ashaka umugabo ndetse yari yanashyizeho nimero ze za telefone. Yazereranaga icyo cyapa kimwamamaza yambaye ikanzu nk’iy’umugeni ndetse yari ari kumwe n’umukobwa we nkuko bigaragara ku ifoto yashyizwe ahagaragara na BBC (...)

Sponsored Ad

Umugore witwa Pris Nyambura w’umunyakenyakazi w’imyaka 28 yazengurukanye icyapa mu mujyi mukuru Nairobi kiriho imyirondore ye cyamamaza ko ashaka umugabo wa mumurongora.

Uyu mugore mu butumwa buri ku cyapa yari afite, bwerekana ko afite umwana w’imyaka 7 y’amavuko akanagaragaza ko ashaka umugabo ndetse yari yanashyizeho nimero ze za telefone.

Yazereranaga icyo cyapa kimwamamaza yambaye ikanzu nk’iy’umugeni ndetse yari ari kumwe n’umukobwa we nkuko bigaragara ku ifoto yashyizwe ahagaragara na BBC ari na yo dukesha iyi nkuru..

Ubutumwa nyirizina bugaragara ku cyapa uyu mugore yari afite buragira buti “Ndashaka umugabo. Pris Nyambura w’imyaka 28, Mfite umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko.” kuri ibi hiyongeraho nimero ze za telefone.

Ibi byafashwe nk’agashya kuko ubusanzwe gushaka inshuti bikorwa mu ibanga. Ntibimenyerewe ko umuntu ajya mu muhanda ashaka umugabo wamurongora yitwaje n’icyapa nk’iki cya Nyambura kigaragarira buri wese.

Umunyamakuru wa BBC yatangaje ko yagerageje kumuhamagara inshuro nyinshi ngo amuhe amakuru kuri urwo rugendo rwe ariko ngo mu nshuro zose yahamaye iyo nimero yasanze ihuze, ubanza yahise abona abamutereta.

Ibitekerezo

  • Ntajye nararase

    Loving the info on this web site, you have done great job on the
    content.

    Take a look at my website :: http://apkfly.com/

    You actually make it seem so easy with your presentation but I find this topic to be
    really something which I think I would never understand.
    It seems too complex and extremely broad for me. I am looking forward for your next post, I will try to
    get the hang of it!

    Here is my web-site - How To Open Supermarket (qcxgm.net)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa