skol
fortebet

Umugore yatwitse umwana we bikabije amuhoye kurya igihe kitageze

Yanditswe: Thursday 14, Jun 2018

Sponsored Ad

Umugore wo muri Kenya yatwitse umwana we w’umuhungu w’imyaka 12 amuhoye ko yavuye ku ishuli agahita arya ibiryo yari yatetse ateganya ko baza kubirya mu masaha ya nijoro.

Sponsored Ad

Uyu mugore utuye mu gace kitwa Rwanyambo mu ntara ya Nyandarua County muri Kenya,akimara gusanga uyu mwana we yariye ibi biryo,yahise amufata amutwika mu maso,mu ijosi ndetse amutwika n’ibiganza,amusigira ubushye bukomeye cyane.

Uyu mwana yatangaje ko mu buzima bwe atigeze yishimira nyina,kuko inshuro nyinshi yagiye amuhohotera bikabije,ndetse yigeze ku mutwika ku kibero akoresheje umuhoro ushyushye cyane.

Uyu mugore yanga uyu mwana we cyane nkuko byatangajwe ndetse mu bana yabyaye niwe afata nabi cyane nubwo hatavuzwe impamvu ibimutera.

Ubwo uyu mugore yari amaze gukora aya mahano,yahise acika arahunga,yumvise ko polisi iri kumuhigisha uruhindu kugira ngo afungwe.

Ibitekerezo

  • Bene ababagore reta
    Ikwiye kubahana byintanga rujyero kuko sababyeyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa