Kigali

Umugore yazanye icyobo kinini ku kibuno cye nyuma yo kwibagisha ashaka kumera nka Kim Kardashian[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 October 2018 Yasuwe: 3237

Umugore w’Umurusiya witwa Velislava Grigorieva wifuje kugira ikibuno kimeze nk’icya Kim Kardashian yahuye n’akaga gakomeye kuko nyuma yo kubagwa,ikibuno cye cyajeho icyobo kinini cyane none arashaka kongera kwibagisha.

Uyu murusiyakazi w’imyaka 40 ukomoka m gace kitwa Sargut yahuye n’uruva gusenya kuko ikibuno cye cyazanye umwobo munini cyane nyuma yo kwifuza kucyongera kugira ngo gikurure abagabo nk’icy’umunyamideli w’umunyamerika Kim Kardashian.

Velislava yashatse kugira ikibuno nk’icya Kim bimubyarira imbwa yiruka

Uyu mugore yavuze ko operation yo kumuha ikibuno cyakataraboneka yakozwe nabi bimusigira uburwayi bukomeye burimo no kuzana urwobo rubi cyane ku kibuno.

Yagize ati “Nyuma yo kubagwa ikibuno,mu gitondo cyakurikiyeho cyatangiye kuzana ibisebe bikomeye, birangira haje icyobo kinini.Muganga yambwiye ko ari ibintu bisanzwe,ariko namaze iminsi 5 mbabara cyane.

Velislava Grigorieva yagiye kwa muganga bamudoda aho yagize urwo rwobo ndetse bamukuramo imisemburo yagombaga gutuma ikibuno cye kibyimba cyane.

Kugeza ubu,uyu mugore Velislava Grigorieva,ntakibasha kugenda,kujya koga cyangwa kurira imodoka ngo ajye ku kazi.

Ibinyamakuru byavuze ko uyu mugore iyo agiye kujya mu ndege agura imyanya 3 kugira ngo ayiryameho ndetse ngo yagurishije imodoka ye kugira ngo abashe kugura imiti.

Abaganga bamubaze bavuze ko babanje kumubwira ingaruka ashobora guhura nazo niyibagisha, arabisinyira.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

John Terry yongeye gushinjwa gushaka gushurashura ku mukinnyi wa filimi...

John Terry wahoze ari myugariro ukomeye mu ikipe y’Ubwongereza na Chelsea,...
23 February 2019 Yasuwe: 680 0

Tanzania:Kubera ubwiza umwana w’umukobwa w’imyaka 13 afite bwatumye...

IFOTO:Internet Hari byinshi mu buzima bibaho bikorwa n’abantu byerekana ko...
22 February 2019 Yasuwe: 8137 0

Pasiteri Bushiri ngo yasenze akora ibitangaza ahamagara abamarayika...

Umuhanuzi Pasiteri Bushiri amaze kumenyekana cyane muri Afurika ndetse ni...
21 February 2019 Yasuwe: 4804 0

Reba amafoto ya Nathalie umugore wubatse umubiri mu buryo budasanzwe[AMAFOTO]

Nathalie Guznetsova akomeje gutangaza benshi bitewe n’uburyo yubatsemo...
21 February 2019 Yasuwe: 6250 1

Umugore yakubiswe bikomeye n’umugabo bateretanaga ku munsi wa mbere bapfuye...

Umugore witwa Elaine Caparroz w’imyaka 57,yakubiswe inkuni,amakofe n’imigeri...
21 February 2019 Yasuwe: 4979 1

Umukobwa w’imyaka 19 yashyingiranywe n’umusaza w’imyaka 69 ahabwa urw’amenyo...

Umukobwa witwa Samantha Simpson w’imyaka 19, ukomoka Kansas muri USA,...
20 February 2019 Yasuwe: 5444 1