skol
fortebet

Umugore yazize kunyara mu rusengere no kunyara ahavugirwa ubutumwa bwiza

Yanditswe: Thursday 30, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore w imyaka 39, Moji Aderibigbe, yashyizwe mu nkiko, nyuma yo kwambara ubusa mu rusengero no kunyara ku gatuti ahavugirwa ubutumwa bwiza.

Sponsored Ad

Moji Aderibigbe uba mu gace ka Pedro ko muri Lagos mu murwa mukuru wa Nigeria arashinjwa gutuka itorero no kugira imyitwarire idahwitse.

Modupe yakomeje abwira urukiko ko Pasiteri w’itorero rya Fireband Power Ministry uwo mugore yambariyemo ubusa, yafashe umwana wa Moji Aderibigbe ufite imyaka 15 yangiza imitungo y’urusengero maze akamushyikiriza sitasiyo ya polisi.

Uyu mugore amaze kumenya ko umwana we yajyanywe kuri polisi, yahise akuriramo imyenda mu rusengero asigara uko yavutse, maze ahita ajya imbere ku gatuti atangira kuhanyara.

Umushinjacyaha wa Polisi, Sgt. Modupe yasoje abwiye urukiko ko ushinjwa yakoze icyaha saa mbili z’umugoroba ku wa 13 Gicurasi 2019 mu rusengero rw’itorero rya Fireband Power Ministry riherereye Lagos mu murwa mukuru wa Nigeria.

Nyuma yo gusomerwa ibirego byose ashinjwa, Moji Aderibigbe yavuze ko nta cyaha yakoze ndetse ahamya ko ari umwere.

Gutuka itorero muri Nigeria bihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri mu gihe kugaragaza imyitwarire idahwitse bihanishwa igifungo cy’amezi atatu kandi kuri byose hakiyongeraho amande.

Umucamanza uyoboye urukiko ruburanisha Moji yamusabye ko yakwishyura amafaranga angana n’ibihumbi 50 by’amanayira kandi akandika impapuro zigaragaza igihe azayatangira.

Umucamanza kandi yavuze ko ayo masezerano agomba gukoranwa ubwitonzi, akanagaragaramo ibihamya by’uko uwo mugore azanayishyurira imisoro y’imyaka itatu muri leta ya Lagos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa