skol
fortebet

Umugore yibarutse impanga nyuma y’imyaka 4 atwite [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 11, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Nancy Njoku yibarutse impanga nyuma y’imyaka 4 atwite ndetse bigatuma umugabo we amuta akigendera .

Sponsored Ad

Umugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria kuri ubu akanyamuneza ni kose nyuma y’imyaka 4 atwite inda y’impanga gusa kwibaruka byaranze kugera ubwo umugore we amutaye akajya kwishakira ababyara.

Nancy wabinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook avuga uburyo ashimira Imana yo yatumye yibaruka nyuma y’igihe kingana n’imyaka 4 atwite inda y’imvutsi gusa atagira amahirwe yo kubona ibise ngo yibaruka .

Uyu mugore mu butumwa yasangije abamukurikira ndetse n’itangazamakuru ryo muri Nigeria yavuze ko igihe yamaze atwite ko yarabayeho nabi ahoy amaze umwaka atarabyara umugabo we atangira kumubaza impamvu atabyara nawe biramushobera ,Nyamugabo niko gufata nzira amusiga mu inzu kubera ko yacyekaga ko iwabo w’umugore baba bakorana n’imyuka mibi .

Ngo yagerageje kujya kwa muganga gusa bakamubwira ko abana batarakura ko yaba ategereje nubwo igihe cyo kwibaruka cyarangiye , umugore yemeye gutegereza kugera ubwo amaze imyaka 4 kuri uyu wa 5 Taliki ya 10 Kanama akaba aribwo yibarutse impanga zirimo ibitsina byombi [Umuhungu n’umukobwa]

Ngo umugabo akigezwaho iyi nkuru ko umugore we yibarutse yanyarukiye kwa muganga aca ibiti n’amabuye mu rwego rwo guhembura umugore we warumaze kwibaruka , Niko guhita basubirana mu rugo kuri ubu buri muntu wese ushaka kubasura iwabo mu rugo ngo ahawe ikaze aho buri umwe wese ari kubagenderera yitwaje icyo guhembura umugore wibarutse impanga 2 mu gihe kingana n’imyaka 4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa