skol
fortebet

Umugore yihinduye inzoka ngo ateze impanuka ya bisi yuzuye abagenzi

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Umugore w’ umunya- Cote d’ Ivoire yihinduye inzoka ari muri bisi yuzuye abagenzi kugira ateze impanuka Imana irahagoboka irinda abantu bayo.

Sponsored Ad

Byabereye muri bisi ya sosiyete intwara abagenzi CTE yavaga Abidjan yerekeza Yamoussoukro na Bouaflé iyi migi yose yo mu gihugu cya Cote d’ Ivoire.

Bageze mu nzira hagati umushoferi wari utwaye iyi bisi yacanye itara abona ikiyoka kinini munsi y’ ibirenge bye, kiri kugenda gisatira icyuma cyongera umuriro mu modoka. Hari ahagana saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba ku Cyumweru tariki 2 Nzeli 2018 nk’ uko byatangajwe na Africa24.info.

Abagabo bari muri iyo bisi bahise bihuta baburizamo uwo mugambi. Imodoka yaragaze iyo nzoka bayikuramo bayirambika hasi ngo bayice, abagenzi bazabiranijwe n’ uburakari ngo bavuga ngo bayice bahise babona umugore umwe muri ari kurira ngo bimwica, nawe ahita aburwa irengero na ya nzoka ntibongera kuyibona.

Umwe mu bagabo bari muri iyi bisi yavuze ko uwo mugore wavuze ngo ntibamwice ariwe wari wihinduye inzoga ngo ateze impanuka.

Abana n’ abagore bari muri iyo bisi basigaye basa n’ abahungabanye nyuma y’ iyo nzoka n’ uwo mugore biburiwe irengero.

Si ubwa mbere ibintu nk’ ibi byari bibaye aho abantu bihindura inyamaswa kuko umwaka ushize umugabo wo muri iki gihugu yahinduye umwana we inzoka amuziza ko yatwaye inda afite imyaka 16 y’ amavuko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa