skol
fortebet

Umugore yinginze umucamanza ngo afunge umukobwa we wabaye imbata y’ ibiyobyabwenge

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi w’ imyaka 54 y’ amavuko yarenze ku mpuhwe za kibyeyi abenshi bamenyereye yinginga umucamanza ngo afunge umukobwa we yibyariye.
Wendy wari mu rukiko ubwo umukobwa yaburanaga yasabye umucamanza kugira icyo avuga ku mukobwa we wari ukurikiranyweho ubujura asaba umucamanza ko yamubabariza agafunga umukobwa we kuko ari byo yabonaga byamufasha kutongera kuriha ibyo umukobwa yibye.
Uyu mubyeyi wo muri Leta ya Massachusetts muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yavuze ko umukobwa we Kimberley (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’ imyaka 54 y’ amavuko yarenze ku mpuhwe za kibyeyi abenshi bamenyereye yinginga umucamanza ngo afunge umukobwa we yibyariye.

Wendy wari mu rukiko ubwo umukobwa yaburanaga yasabye umucamanza kugira icyo avuga ku mukobwa we wari ukurikiranyweho ubujura asaba umucamanza ko yamubabariza agafunga umukobwa we kuko ari byo yabonaga byamufasha kutongera kuriha ibyo umukobwa yibye.

Uyu mubyeyi wo muri Leta ya Massachusetts muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika yavuze ko umukobwa we Kimberley Probert w’ imyaka 30 y’ amavuko yajyanywe inshuro nyinshi mu bigo ngororamuco ariko ntacike ku ngeso yo gukorakora.

Yabwiye umucamanza ko umukobwa we yiba muri za butiki akanakora mu mifuka y’ imyenda abantu bambaye.

Yagize ati “Simushaka hanze yagereza kugeza akize. Kumufunga bizatuma ahinduka reke ubujura no kuba imbata y’ ibiyobyabwenge. Sintekereza ko muri rubanda hanze yagereza yabona umuntu umushyira ku murongo.”

Uyu mubyeyi yongeyeho ko ibyo avuze abiterwa n’ urukiko rwa kibyeyi atabiterwa n’ uko umukobwa we yamunaniye.

Uru rubanza rwabaye kuri uyu Kabiri tariki 19 Ukuboza 2017, umucamanza Daniel Pearce-Higgins yanzuye uru rubanza ruzasomwa mu kwezi gutaha kwa Mutarama 2018, ariko ategeka ko uyu mukobwa aguma muri kasho kugeza urubanza rwe rusomwe.

Kimberley Probert w’ imyaka 30 usabirwa gufungwa

Uyu mukobwa yafashe na camera zicunga umutekano muri Gicurasi uyu mwaka yibye ibintu muri sitoke.

Muri Nyakanga nabwo yibye ibicuruzwa bifite agaciro k’ amayero 296 anamena kamera y’ amayero 49.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa