Kigali

Umugore yirutse amasigamana ubwo yabonaga inzoka mu bwiherero bwari bwicayeho umwana we

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 March 2019 Yasuwe: 3701

Umubyeyi witwa Juliette Roos,ukomoka mu mujyi wa Pretoria muri Afurika y’Epfo yirutse amasigamana nyuma yo kubona inzoka mu musarani umukobwa we w’imyaka 5 yari yicaye hejuru.

Uyu mwana w’umukobwa yarokotse urupfu kuko iyi nzoka y’ubumara yarimo izamuka mu mwobo w’umusarani yari yicayeho ishaka kumuruma nyina aramutabara bombi barahunga.

Uyu mugore akibona iyi nzoka ubwo yari aje guterura umwana we wari mu bwiherero,yirutse avuza induru abantu barahurura basanga n’inzoka nini y’ubumara ireshya na metero 6.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, n’umugabo w’uyu mugore wahuruye aje gutabara nyuma yo kumva induru y’umugore we,yagaragaje iki kiyoka kinini kiri muri uyu musarani umwana we yari yicayeho.

Ubwo uyu mugabo yafataga amashusho iyi nzoka ya Cobra iri mu zikunze kuba muri Mozambike,yahise isubira mu mwobo wayo barayishaka barayibura.

Juliette yabwiye ikinyamakuru News24 ati “Byari biteye ubwoba.Nabibonye muri filimi gusa.Umwana wanjye yakoreshaga uyu musarani atabizi.Ntabwo nzongera kujya mu musarani ntabanje kureba neza niba harimo inzoka.”


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umujura yagiye kwiba mu rusengero abuze icyo atwara asiga ibaruwa isaba...

Umujura ukomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo...
15 July 2019 Yasuwe: 1840 0

Umusore n’umukobwa baciye ibintu kubera amafoto bashyize hanze bari...

Umuhungu n’umukobwa baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto...
15 July 2019 Yasuwe: 3899 0

Umugabo wifashe amashusho ari gusambanya umwana we w’umwaka umwe yakatiwe...

Umugabo witwa James Lockhart w’imyaka 31 ukomoka ahitwa Bradenton muri Leta...
15 July 2019 Yasuwe: 2151 0

Umugore yafashwe ku ngufu ari mu birori byo kwizihiza isabukuru

Igipolisi cyo mu gihugu cya Ecosse kirimo gushakisha abagabo babiri...
15 July 2019 Yasuwe: 3168 0

Pasiteri yariwe n’intare nyuma yo kwirarira ku bayoboke be ko afite imbaraga...

Pasiteri akaba n’umuhanuzi witwa Alec Ndiwane ukuriye itorero rya Zion...
14 July 2019 Yasuwe: 10319 1

Amayeri Ronaldinho yakoreshaga kugira ngo ashimishe abagore be babiri...

Kabuhariwe Ronaldinho wamamaye mu ikipe ya FC Barcelona kubera amacenga...
13 July 2019 Yasuwe: 7406 0