skol
fortebet

Umuhanuzi ukomeye muri Kenya yavuze ko azapfira I Yerusalemu ahite azuka nyuma y’iminsi 3

Yanditswe: Saturday 09, Feb 2019

Sponsored Ad

Umuhanuzi ukomeye muri Kenya witwa David Owuor,yatangaje ko Imana yamaze kumuhishurira uko azava ku isi aho yemeje ko azapfira I yerusalemu hanyuma ahite azuka ku munsi wa 3.

Sponsored Ad

David Owuor yatangaje ko azicirwa I Yerusalemu hanyuma imana ihite imuzura nyuma y’iminsi 3 imwijyanire mu ijuru.

Owuor yavuze ko namara kubwiriza I Yerusalemu,abantu bazamwanga bahite bamwica hanyuma Imana ihite imuzura ku munsi wa 3 nkuko byagendekeye Yesu.

Yagize ati “Imana yo mu ijuru yamvugishije.Yari yishimye cyane irangije imbwira ko Nzicirwa I Yerusalemu, hanyuma mare iminsi 3 gusa mu mva.Yambwiye ko izahita injyana mu ijuru nkuko byanditswe mu Byahishuwe 11:1.Bizaba ari igihe cyiza mu mateka y’uru rusengero.”

Uyu muhanuzi ukomeye w’itorero rya Holiness Ministries,ni umwe mu bakunze guca igikuba muri Kenya kubera ubutunzi afite burimo imodoka zihenze ndetse afite ubwanwa burebure cyane.

Owuor akora ibitangaza byinshi ndetse akunda kubwiriza abakire biganjemo abanya Politike cyane ariyo mpamvu benshi mu banya Kenya bakunze kuvuga ko imbaraga ze azikomora kuri sekibi.


Prophet Owuor yavuze ko azapfira i yerusalemu ahite azuka

Ibitekerezo

  • Aba biyita "abakozi b’Imana",ikikubwira ko badakorera Imana nuko buri gihe bagusha ku Ifaranga,nyamara muli Matayo 10:8,Yesu yadusabye gukorera Imana "ku buntu".Yaba Yesu cyangwa Abigishwa be,nta na rimwe basabaga amafaranga.Dore ingero 2: Muli Ibyakozwe 20:33,Pawulo yasobanuye ukuntu aho gusaba amafaranga,yafatanyaga umurimo w’Imana no gukora akazi gasanzwe.Muli Ibyakozwe 8:18-20,Abigishwa ba Yesu bamaganye umuntu washatse kubaha amafaranga.Izi ngirwa "Bahanuzi" n’abandi nkabo,muli Abaroma 16:18 havuga ko ari "abakozi b’inda zabo".Impamvu bakira cyane,nuko babeshya abantu ngo "Imana yaberetse ko bagiye gukira".Ubwo se nibwo buhanuzi bw’umuntu w’Imana???

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa