skol
fortebet

Umuhanuzi yafashwe ari gukorakora umugore w’abandi ku myanya y’ibanga abeshya ko ari kumusengera

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Lweendo Mudendo ukomoka mu mujyi witwa Ndola yafashe umuhanuzi ari gukorakora umugore we ku myanya y’ibanga arangije abeshya ko ari kumusengera.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yahise arya karungu ashaka gukubitira uyu muhanuzi mu iteraniro ariko abayoboke be baramufata.

Mu iteraniro ryo ku cyumweru gishize,nibwo uyu muhanuzi wo muri Zambia yahamagaye abagore bifuza kubyara ko bakwegera imbere akabasengera,niko kugenda abakorakora ageze ku mugore wa Mudendo amukora ku myanya y’ibanga bibabaza umugabo we niko kwegera imbere ngo amukubite iteraniro ryose riramufata.

Mudendo yagize uburakari bwinshi byatumye ajya kurega mu rukiko uyu muhanuzi ugenda akorakora abagore abeshya ngo arabasengera.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ati “Ntabwo byemewe ko umuhanuzi akora abagore ku myanya yabo y’ibanga ngo ari gusengera imbuto z’inda zabo.Ni hehe muri Bibiliya handitse ko umuhanuzi ushaka gusengera umuntu ngo abyare,agomba gukorakora ku mabere,ku bibero no ku gitsina?.Ni ubujiji.

Nubwo uyu mugabo yarakariye uyu muhanuzi,umugore we yavuze ko uyu mugabo afite uburenganzira bwo kumukora aho ashaka igihe cyose ayobowe n’umwuka wera.

Ubwo uyu muhanuzi yireguraga mu rukiko yavuze ko uyu mugabo yatewe n’abadayimoni akaba ariyo mpamvu atazi imbaraga z’amasengesho.

Mudendo yahise ashaka gukubita uyu muhanuzi mu rukiko,aramuniga niko guhita ajya gufungwa kubera kwica amategeko.Imyanzuro y’uru rubanza izasomwa kuwa Gatanu w’iki cyumweru.

Ibitekerezo

  • Nkuko Yesu yavuze,benshi mu biyita "abakozi b’imana" ni IBIRURA byambara uruhu rw’intama.
    Kubera ko abagore n’abakobwa benshi bagira intege nke (weak),bizera Pastors,bigatuma babasambanya,bababwira ko barimo kwirukana DAYIMONI zibarimo.Ni kimwe neza nuko Abapfumu benshi babigenza.Mujye mureba ukuntu Pastors hafi ya bose "bagoreka" Bible (to distort the bible),bakarya amafaranga ya Millions and Millions z’abayoboke babo.Nyamara nta na rimwe Yesu n’Abigishwa be basabaga Icyacumi.bajyaga mu nzira bakabwiriza abantu kandi ku buntu.Urugero,muli Ibyakozwe 20:33,Pawulo nubwo yirirwaga abwiriza abantu,yashakaga umwanya akaboha amahema akagurisha kugirango abeho.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoka bw’Abayahudi bitwaga Abalewi,kubera impamvu dusoma muli Kubara 18:24.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa