skol
fortebet

Umuhanuzi yatwikiye buji ku mutwe w’umugabo ashya umutwe wose amubwira ko ari kwirukana abadayimoni bamurimo

Yanditswe: Friday 17, May 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Maybin Mbuzi ukomoka mu gace kitwa Katete muri Zambia yatwitswe na buji umutwe we wose,ubwo yabisabwaga n’umuhanuzi wamubwiye ko ari kwirukana amadayimoni amurimo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yahiye cyane kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’aho uyu muhanuzi yamucaniye iyi buji ku mutwe,imushiriraho ategereje ko umuhanuzi Warlord Banda amwirukana amadayimoni yamubwiraga ko yamwaritsemo.

Warlord Banda yabwiye uyu mugabo ko urumuri rwa buji ruraza kumwirukanamo amadayimoni,arangije ayimucanira ku mutwe,igenda imuyongeraho kugeza ubwo yamutwitse arashya cyane.

Mbuzi yajyanwe igitaraganya mu bitaro byitwa Chipata General Hospital aho yasanze mushiki we usanzwe ari umuganga waho.

Karen Mbuzi yavuze ko musaza we yemeye gutwikwa na buji kubera ko uyu muhanuzi yamubwiye ko uko igenda yakira ku mutwe we ariko abadayimoni baraba bari gushya birangira nawe imutwikanye nayo.

Umuhanuzi Banda yabwiye Mbuzi ati “Uko iyi Buji ishira niko n’abadayimoni baragenda bahunga,ikibazo cyawe kigakemuka.”

Uretse Mbuzi,abandi bagore 2 nabo bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa na buji uyu muhanuzi yabacaniye ku mutwe ababeshya ko zirabafasha kwirukana abadayimoni.

Ibitekerezo

  • Birababaje kubona abakora ibi byose by’ubwesikoro biyita abakozi b’imana.Umuntu wese muzajya mubona yiyita umukozi w’imana,nyamara agusha ku ifaranga,mujye mumenya ko ari umukozi w’inda ye nkuko Abaroma 16:18 havuga.Muli Matayo 10:8,Yesu yasabye abakristu nyakuri "gukorera Imana ku buntu",badasaba amafaranga.Icyacumi cyari kigenewe ubwoko bw’Abalewi gusa,kubera ko nta masambu Imana yabahaye.Bisome muli Kubara 18:24.Hari idini imwe gusa itajya isaba Icyacumi.Ni iy’abayehova.Nyamara nibo bajya mu nzira bonyine bakabwiriza ijambo ry’imana ku buntu,nkuko Yesu n’Abigishwa be babigenzaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa