skol
fortebet

Umuhanuzi yazuye umwana w’umusore abantu barumirwa [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanuzi mu gihugu cya Afurika y’Epfo uzwi nka Seer 1 yazuye umwana w’umusore wazanywe mu rusengero n’ababyeyi abantu barumirwa.

Sponsored Ad

Uyu muhanuzi uzwi ku mazina ya Seer 1 yakoze ibitangaza asengera umwana w’umuhungu wari witabye Imana arazuka.

Zambia Obsever ivuga uwo mwana nyuma yo gupfa ababyeyi be bamuzanye mu rusengero aho kujya kumushyingura kuko bari barumvise ibitangaza by’uyu muhanuzi.

Uyu muhanuzi avuga ko afite imbaraga zirimo kuba yahindura umugabo umugore, umukene umukire no kuba yagukiza inyatsi.

Ati “ Mifite imbaraga, Nshobora gukora icyo nshaka harimo guhindura umugabo umugore, kuguha ubukire nkaguiza icyantsi.”

Bwana na Madamu Clive bafashe umwanzuro wo kuzana umwana wabo wari witabye Imana ngo amuzure kubera ko bari basanzwe barumvise ibitangaza uyu muhanuzi akora.
Ntabwo ari inshuro ya mbere akoze ibitangaza nk’ibi kuko kuko mu cyumweru gishije nabwo yasabye ko amadorali yinjira mu mifuka y’abantu bikaba ubwo yarari kuri Televiziyo mu mugi wa Johannesburg.

Kugeza ubu abantu bamwe bamufata nk’umuntu ukoresha amagini mu gihe abandi bamubona nka Mesiya.

Ku Cyumweru gishize nibwo itangazamakuru ryihereye amaso ibihumbi byabayoboke bamuhimbaza abandi bakamwita Yesu.

Ibitekerezo

  • Bene aba ntimukabemere.Ni imitwe baba bateka ngo babone amafaranga.Buriya yumvikanye n’ababyeyi,byitwa ko umuhungu wabo yapfuye,bamuzana mu rusengero yigize umupfu.Ni kimwe na biriya ba Bishop RUGAGI cyangwa Pastor NTAMBARA babeshya abantu ngo barabakiza.Mujye mwibaza muti: Kuki nta muntu nzi neza muli Kigali wahagurutse mu igare akagenda?Cyangwa Kajoliti wakize ijisho,wasubiranye ukuboko,etc..Gihamya simusiga ko baba babeshya,nuko buri gihe basaba amafaranga.Iyo Abigishwa ba Yesu bakizaga abantu,niyo wabahaga amafaranga barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.Nubwo Pastors biyita abakozi b’imana,Bible ibita "abakozi b’inda zabo" (Abaroma 16:18).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa