skol
fortebet

Umuhanzi Alikiba yasinyiye gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Tanzania

Yanditswe: Thursday 26, Jul 2018

Sponsored Ad

Umuhanzi Ali Kiba uri mu bakunzwe muri Tanzania yamaze kumvikana n’ikipe ya Coastal Union FC ikina umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere muri Tanzania kuyikinira nk’uwabigize umwuga.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi uri mu bakomeye mu njyana ya Bongo Flava yamaze kwitemeza kubangikanya umuziki na ruhago ndetse agiye gutangira gukinira iyi kipe yo muri Tanzania nkuko ku rubuga rwa Instagram rw’iyi kipe babitangaje.

Itangazo rya Coastal kuri Instagram

Uyu muhanzi w’imyaka 31 ntaragira icyo avuga kuri ubu butumwa bwamwifurije ikaze muri iyi kipe ya Coastal Union FC,gusa byari bimaze iminsi bivugwa ko ashaka gukina ruhago.

Ali Kiba yakinnye igihe kirekire mu makipe atarabigize umwuga ndetse azwi cyane nk’umufana wa Young Africans ifite abafana benshi muri Tanzania.

Ali Kiba azwi mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka Mwana, Aje, Usiniseme, Dushelele na Cinderella.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa