skol
fortebet

Umuhanzi w’indirimbo zaririmbiwe Imana "Gospel" yatangaje abantu ubwo yahamyaga ko asengera abapfuye bakazuka(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 25, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi akaba n’umuhimbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana, David Kojo Kyei, wamenyekanye nka Kaywa ukomoka mu gihugu cya Ghana, yatangaje abantu benshi ubwo yemezaga ko afite impano idasanzwe yo kuzura abapfuye akabagarura mu buzima.
Nk’uko ikinyamakuru Nkonkonsa cyo muri kiriya gihugu cyabyanditse ngo uyu mugabo uvuga ko yifitiye imbaraga yahawe n’Imana ziyongera ku mpano afite yo kuririmba ndetse ko ashobora gusengera uwapfuye akaba muzima. Yagize ati”muzi ko na Yesu yajyaga akora (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi akaba n’umuhimbyi w’indirimbo zaririmbiwe Imana, David Kojo Kyei, wamenyekanye nka Kaywa ukomoka mu gihugu cya Ghana, yatangaje abantu benshi ubwo yemezaga ko afite impano idasanzwe yo kuzura abapfuye akabagarura mu buzima.

Nk’uko ikinyamakuru Nkonkonsa cyo muri kiriya gihugu cyabyanditse ngo uyu mugabo uvuga ko yifitiye imbaraga yahawe n’Imana ziyongera ku mpano afite yo kuririmba ndetse ko ashobora gusengera uwapfuye akaba muzima. Yagize ati”muzi ko na Yesu yajyaga akora ibitangaza birimo no kuzura abapfuye bakagaruka mu buzima, aho yahamagaye Lazaro yari yapfuye akazuka, guhumura impumyi n’ibindi yabwiye abantu ko nibamwizera na bo bazahabwa ububasha bwo gukora nk’ibyo akora.”

Ibi rero ni byo ashingiraho yemeza ko na we afite ubwo bubasha yiherewe na Yesu kubera kumwizera. Yakomeje agira ati”niba rero narahawe ubwo butware, nshobora gusengera abantu bagakira indwara ndetse n’abapfuye bagasubirana ubumuntu. Ibyo byose ni imbaraga ya Yesu iri muri njye si imbaraga yanjye.” uyu mugabo akomeza yemeza ko imbaraga yahawe adapfa kuyikoresha uko abonye gusa ngo iyo bibaye ngombwa ashobora kuzura uwapfuye.

Uyu mukozi w’Imana yabajijwe niba hari uwo yaba yarasengeye akazuka,maze atangaza ko bishoboka kuko abifite mu isezerano na Yesu kuko ngo abasha gusengera abantu mu izina rya Yesu bagakira indwara n’ibindi bibazo ariko ko n’ibindi ashatse yabikora ari ibintu byoroshye kuri we.Kugeza ubu abantu bakaba bakomeje kwibaza niba koko ibyo uyu mugabo avuga ari byo,cyangwa se niba ari ukugira ngo amenyekane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa