skol
fortebet

Umuhanzikazi w’umunya Brazil uri kwiyamamariza kuba depite yemereye ikintu gitangaje abagore bazamutora [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 27, Sep 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi w’Umunya Brazil witwa Valeria Santana uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya MC Bandida yabwiye abagore bo mu mujyi wa Brasilia bazamutorera kwinjira mu nteko ko azabafasha bakazajya biyongeresha amabuno n’ababere byabo ku buntu.

Sponsored Ad

Uyu muhanzikazi w’imyaka 32, yavuze ko buri mugore wese uzashyira igikumwe ku izina rye, azamuha amahirwe yo kongererwa ikibuno n’amabere ku buntu,cyane ko bihenda kubi muri iki gihugu.

MC Bandida uzwi cyane muri iki gihugu cya Brasil, yijeje abagore bo muri Brasilia bazamutora ko ibyo kwibagisha yabasezeranyije azabikora nta kabuza, kuko abagore ba ntahonikora babuze amahirwe yo kwigira beza ari benshi.

Izina ry’uyu mugore Bendida bisoanura “ibandi”,ryavugishije benshi ariko amara impungenge abazigize ko nibamutora atazashyigikira amabandi ahubwo azasebya abanyapolitiki bigize amabandi bakanyereza umutungo wa rubanda.

Yagize ati “Intego yanjye ni ugushora amafaranga mu bagore batishimiye imibiri yabo ndetse no kubafasha kubaho neza batekanye.Ndashaka gufasha abagore bo muri Brasilia badafite ubushobozi kugira imibiri bishimiye.”

MC Bandida usanzwe ari umuraperi,yavuze ko yifuza guhagararira akarere ke mu matora y’intumwa za rubanda ategerejwe muri Brasil kuwa 07 Ukwakira uyu mwaka ndetse natsinda azafasha abagore bo muri uyu mujyi kugira ibibuno n’amabere byiza.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa