skol
fortebet

Umuhanzikazi Yemi Alade na Angelique Kidjo batumiwe mu gitaramo i Kigali

Yanditswe: Wednesday 25, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Angelique Kidjo na Yemi Alade ni bo batumiwe mu gitaramo cyo gufungura FESPAD n’Umuganura bizaba taliki ya 29 Nyakanga 2018.

Sponsored Ad

Abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melody, Butera Knowless ndetse na Charly na Nina nibo bazitabira ibi bitaramo byo gufungura ku mugaragaro icyumweru cy’iri serukiramuco rya muzika cyanahujwe n’icyumweru cy’umuganura kiba mu Rwanda buri mwaka. Aba bahanzi nyarwanda bazaririmbira kuri Stade Amahoro aho bazahurira n’abahanzi b’ibyamamare ku mugabane wa Afurika ari bo Angelique Kidjo ndetse na Yemi Alade.

Angelique Kidjo ni umwe mu bahanzikazi b’ibyamamare ku mugabane wa Afurika ndetse akaba afatwa nk’umwe mu bo amateka azavuga kuko yagize uruhare rukomeye mu gukundisha benshi umuziki kubera indirimbo ze zagiye zikundwa cyane yaba mu Rwanda ndetse no ku mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi hose muri rusange. Uyu mubyeyi uvuka muri Benin ariko magingo aya wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavutse mu mwaka wa 1960 yinjira mu muziki mu mwaka wa 1982 kugeza n’ubu akaba ariko kazi akora.

Kidjo azafatamya n’undi muhanzi w’icyamamare ku mugabane wa Afurika uzitabira izi gahunda ariwe Yemi Alade ukomoka muri Nigeria wamamaye kubera nyinshi mu ndirimbo ze ziharawe cyane muri ibi bihe bya vuba. Yemi Alade si ubwa mbere azaba aje gutaramira mu Rwanda dore ko no mu birori byo gusoza umwaka wa 2017 hahabwa ikaze umwaka wa 2018 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center.

Tubibutse ko uretse ibi birori byo gufungura FESPAD n’Umuganura muri rusange bizabera kuri Stade Amahoro tariki 29 Nyakanga 2019 hazaba n’ibindi birori byo gusoza FESPAD byahujwe n’igitaramo ’Nyanza Twataramye’ kizaba tariki 2 Kanama 2018, ibi bikazakurikirwa n’ibirori byo gusoza umuganura biteganyijwe tariki 3 Kanama 2018 nabwo mu karere ka Nyanza. Muri iki cyumweru hagati hari n’ahandi hazagenda habera ibitaramo harimo mu karere ka Rwamagana, Musanze, Rubavu na Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa