skol
fortebet

Umuherwe wari utunze amamiliyari y’amadolari yaguye ku iseta ari kwiyongeresha igitsina

Yanditswe: Thursday 07, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’umucuruzi wa Diamond ukomeye witwa Ehud Arye Laniado w’imyaka 65, yapfriye kwiseta ari kwibagisha kugira ngo yongere igitsina cye cyamubangamira.

Sponsored Ad

Uyu munyamamiliyari ukomoka mu Bubiligi,ari ku iseta yaje gufatwa n’ikibazo cy’umutima birangira asize ubuzima muri iyi operation yo kongeresha igitsina.

Ehud Arye Laniado yaguye mu bitaro bitazwi byo ku muhanda wa Champs-Elysees uherereye mu mujyi wa Paris hafi y’aho perezida Macron akorera.

Ibinyamakuru byo mu Bubiligi byavuze ko uyu mugabo yagize ikibazo cy’umutima,ubwo bamuteraga inshinge mu gitsina.

Kompanyi ya Omega Diamonds y’uyu mugabo yasohoye itangazo ribabaje ryo gusezerera kuri uyu muherwe wayishinze.

Yagize ati “Dusezeye ku mugabo w’umucuruzi w’icyerekezo.N’agahinda kenshi tuboneyeho kubamenyesha ko uwashinze iyi kompanyi yacu Ehud Arye Laniado yapfuye.”

Inshuti z’uyu mugabo ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi na Israeli,zavuze ko yahoraga ahangayikishijwe n’uko agaragara ariyo mpamvu yahisemo kongeresha igitsina cye kugira ngo yikiranure n’abagore.

Ibitekerezo

  • Biteye agahinda.Umusaza w’imyaka 65 ashaka kongera sex kugirango agere kuki?Ndakeka ko yagirango azamare abagore n’abakobwa.Tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6:33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6:40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa