skol
fortebet

Umuhinzi yibasiwe na benshi nyuma yo kwambika impeta ku ibere ry’inka y’umukunzi we mu rwego rwo kumusaba ko yamubera umugore

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Abakoresha urubuga rwa Facebook barakariye bikomeye umuhinzi wo mu gihugu cya Singapore washatse gutungura umukunzi we amusaba ko yazamubera umugore akambika impeta inka ye.

Sponsored Ad

Nyuma y’ifoto yaciye ibintu hirya no hino igaragaza uko uyu musore yambitse impeta ku ibere ry’inka y’umukunzi we,benshi bahise bahamagara inzego zishinzwe kurengera inyamaswa kugira ngo zimute muri yombi cyane ko iki gikorwa bagifashe nko guhohotera inyamaswa.

Mu gihe abasore b’ubu basigaye batera ivi bagasaba abakunzi babo ko bazababera abagore,uyu musore we yagiye ku nka ikamwa y’umukunzi we yambika impeta yari yateguye kumwambika ku ibere ry’inka ye kugira ngo naza gukama ayibone amuhe igisubizo.

Abantu barenga ibihumbi 18 bamaganye iki gikorwa uyu musore yakoreye iyi nka ndetse bavuga ko ari uguhohotera iyi mbyeyi yatangaga umukamo.

Umwe yagize ati “Iyi nka ntabwo yari ikwiriye gukorerwa ibintu nk’ibi.Iyi foto ndayanze cyane.”

Undi yagize ati “Ibi byagakwiriye gufatwa nk’ihohoterwa ryakorewe iyi nka.

Abantu benshi banenze uyu musore basaba uyu mukunzi we ko yamureka mu gihe abandi batangajwe n’ingano y’urutoki rw’uyu mukobwa rukwiramo impeta ijya ku ibere ry’inka rinini kuriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa