skol
fortebet

Umuhungu n’umukobwa bafunzwe bazira kwambikanira impeta ku karubanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 12, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhungu n’umukobwa bakomoka mu gihugu cya Iran bari muri gereza bazira kwigana akateye bakambikanira impeta ku karubanda bitemewe mu muco w’abayisilamu muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Nubwo hirya no hino umuhango wo gutera ivi ukundwa na benshi,muri Iran siko bimeze kuko umusore wabigerageje yahise atabwa muri yombi we n’umukobwa wari wamwemereye ko barushinga.

Mu mashusho yasakaye hose,yagaragaje uyu musore ari gutera ivi,umukunzi we aramubwira ngo “Yego”,ibintu byabakozeho cyane bituma batabwa muri yombi babajyana mu ikasho.

Nubwo aba bombi bakoze ibi bishimira urukundo rwabo,aya mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yahise ibamenya niko kubata muri yombi bashinjwa kwica amategeko y’idini ya islam muri iran abuzanya gushyira ku karubanda ibijyanye n’urukundo.

Uyu muhungu n’umukobwa batatangajwe amazina bafunguwe nyuma yo kumara umwanya munini bafunzwe bazira kwambikana impeta ku karubanda.



Ibitekerezo

  • Amadini aragwira.Tekereza gufunga abantu ngo nuko bambaranye impeta.Gukundana no kurongorana,ni Impano y’Imana yaduhaye.Mu bintu bidushimisha cyane mu buzima,harimo ubukwe no kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana. Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2:24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,etc...Cyangwa amadini amwe akavuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo.Turamutse twumviye amategeko y’Imana,isi yaba nziza cyane.Gereza,kurwana,intambara,kwiba,ndetse na Police byavaho kubera ko abantu baba bakora ibyo Imana idusaba.Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izabakure mu isi,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2 imirongo ya 21 na 22.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa