Kigali

Umuhungu n’umukobwa bakundana bamaganwe na benshi kubera ifoto y’ubwiyahuzi bashyize hanze

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 April 2019 Yasuwe: 9901

Ibyamamare mu kwandika kuri Blogs, Kelly na Kody,bibasiwe na benshi mu babakurikirana kuri Instagram,kubera ifoto bashyize hanze uyu musore ari gusoma uyu mukobwa amuteruriye hejuru y’imanga ndende.

Iyi foto yatumye benshi bacika ururondogoro,yagaragaje uyu mukobwa Kelly yavuye muri pisine yari ku manga ari gusomana n’umukunzi we wari wibereye mu mazi.

Aba banyamakuru b’Abanyamerika basanzwe bibera mu mujyi wa Bali muri Indonesia,bifotoje iyi foto bari mu ishyamba ryitwa Kayon Jungle Resort riherereye ahitwa Ubud kuwa 03 Mata 2019.

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto bagatukwa bikomeye,aba bombi bavuze ko iyi foto bayifashe babiteguye neza,kuko bizerana hagati yabo.

Abafana babo barakaye bababwira amagambo mabi arimo ay’umwe wavuze ko babikoze bashaka kwigisha abantu uko bakora ubugoryi bakiyahura.

Benshi mu bantu bakuze banenze iyi foto bavuga ko icyo aba bayifotoje bari bagamije ari ukongera umubare w’abantu bapfa bari kwifotoza ahanini bitewe n’amafoto y’ubwiyahuzi baba bashaka gufata.





Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore n’umukobwa bapfiriye rimwe nyuma y’iminota mike bamaze gukora...

Umusore n’umukobwa bo muri Leta ya Texas bagonzwe n’ikamyo bahita bapfa nyuma...
25 August 2019 Yasuwe: 3711 1

Abasaza 5 barimo n’umukecuru umwe bafashwe bari gusambanira ku...

Abasaza barimo n’umukecuru umwe ba mu gihugu cy’Ubwongereza bafashwe...
25 August 2019 Yasuwe: 4239 1

Umwarimu yasanzwe amaze imyaka 2 yituma mu nzu abamo

Umwarimu witwa Albert ukomoka muri Tanzania yasanzwe mu nzu ye yari amaze...
25 August 2019 Yasuwe: 5286 0

Umugabo yatunguye benshi ubwo yazaga akuruye umugeni we mu kigare batwaramo...

Mu gihe benshi mu batuye isi bakodesha imodoka zihenze,indege,amato n’ibindi...
25 August 2019 Yasuwe: 3441 1

Imbwa yarumye umukobwa izuru rivaho ubwo yashakaga gukina nayo ayisoma...

Umunyamerikakazi w’imyaka 29 witwa Gabrielle Myers ukomoka ahitwa Indiana...
23 August 2019 Yasuwe: 4685 1

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5690 0