skol
fortebet

Umuhungu w’imyaka 17 yatanze akayabo kugira ngo yihindure umukobwa ase na Kim Kardashian [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Umwana w’umuhungu w’imyaka 17 witwa Kairah Kelly yatangaje ko atigeze yishimira isura ye kuva yavuka byatumye atanga akayabo k’ibihumbi 15 by’amapawundi yihindura nk’umugore w’icyamamare wa Kanye West witwa Kim Kardashian.

Sponsored Ad

Uyu mwana wavutse ari umuhungu yahisemo kwihindura umugore kugira ngo ase na Kim Kardashian kubera ko atishimiye isura ye.

Uko Tyler wiyise Keirah yasaga atarihindura umukobwa

Mu mwaka wa 2015 nibwo uyu muhungu wihinduye umugore yageze ku nzozi ze ahindura isura ye none kuri ubu aratangaza ko ari umugore bya nyabyo kubera iyi sura yahawe.

Keirah ukomoka mu mujyi wa Middlesbrough mu Bwongereza,yavuze ko ibihumbi 15 by’amapawundi yatanze ntacyo amubwiye kuko kuri ubu ameze uko abyifuza.

Uyu muhungu wihinduye umugore yahoze yitwa Tyler ariko yarabihinduye ubu yitwa Keirah kugira ngo izina rye ribe iry’umugore.

Ku myaka 11 nibwo Keirah yumvise abangamiwe no kuba umuhungu none kuri ubu asigaye yisiga ibirungo,akambara utwenda tumufashe nk’abagore ndetse n’inkweto ndende.

Keirah usanzwe ari umutinganyi yakunze bikomeye Kim Kardashian yifuza gusa nawe bimubera ihurizo kugeza ubwo yabonye amafaranga ajya kwihinduza isura.


Tyler yihinduye umukobwa ahindura amazina yitwa Keirah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa