Kigali

Umuhungu wa Perezida mushya wa Zimbabwe yifotoje yisasiye amafaranga-AMAFOTO

Udushya   Yanditswe na: Iyamuremye Janvier 23 November 2017 Yasuwe: 7433

Umuhungu wa Emmerson Mnangagwa yifotoje yisasiye amafaranga andi ayafashe mu ntoki, yatangaje ko kuba ise yabaye Perezida wa Zimbabwe ubuzima kuri we bugiye guhinduka kandi ko ashobora no kuba Minisitiri ukomeye muri iki gihugu.

Kuwa kabari tariki 22 Ugushyingo 2017,nyuma yo kwegura kwa Robert Mugabe wari umaze imyaka myinshi ayobora iki gihugu, byatangajwe y’uko uwahoze ari Vice-Perezida we, Emmerson wari mu buhingiro agomba kuyobora inzibacyuho.Ni ibintu byashimishije abaturage bo muri iki gihugu kugeza no ku muhungu we wishimira koi se abaye Perezida w’Igihugu.

Emmerson Mnangagwa w’imyaka 75 y’amavuko, niwe uzarahirira kuyobora Zimbabwe by’agateganyo akayobora igihe Robert Mugabe yari asigaje ngo asoze manda ye, umuhungu we yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga anashyiraho ubutumwa avuga ko y’uko agiye kuba umuherwe muri iki gihugu akanahabwa umwana muri Guverinoma.

Michel Sean imfura ya Emmerson Dambudzo Mnangagwa wavutse tariki 15 Nzeri 1942, akavukira muri Zimbabwe, yatangaje ko ubu ari impinduka mu buzima bwe.

Mnangagwa wavukiye muri Zimbabwe ariko akaza guhungira muri Zambia n’umuryango we asimbuye kuri uyu mwanya Robert Gabriel Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko. Uyu mugabo mu 1965 yakatiwe igihano cy’urupfu azira gutega igisasu gari ya moshi mu gace kitwa Masvingo ariko kubera y’uko yari umwana igihano cyivanwaho.

Kuva muri 2013, Emmerson Mnangagwa yari Minisitiri w’Ubutabera n’ibikorwa by’Inteko Ishinga amategeko, ariko muri 2014, Perezida Mugabe yamugize Visi Perezida.

Uyu muhungu yerekanye ko amafaranga yamugezeho

Afite imodoka ihenze

Ngo yizeye ko azahabwa umwanya muri Guverinoma

Emmerson Mnangagwa ni inshuti y’akadasohoka y’igisirikare cya Zimbabwe

Author : Iyamuremye Janvier

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Kajangwe

    Namubwira iki niyirate.His father yategekanye na Mugabe imyaka 37 yose,nawe yica agakiza.Muribuka ko umugore wa Mugabe aherutse kugura impeta ya 1 billion/milliard Frw.Mu gihe 85% y’abaturage ari abashomeri.Kimwe na Mugabe,nawe yasahuye igihugu.Iyi si yacu irarwaye.Gusa tujye twibuka ko amafaranga atatubuza kurwara,gusaza no gupfa.
    Nkuko tubisoma muli abagalatiya 6:8,abantu bashaka imana ntibatwarwe n’ibyisi gusa,imana izabaha ubuzima bw’iteka,kandi ibazure ku munsi wa nyuma.Birababaje kubona Bible ntacyo ibwira abantu.Kuzuka bizabaho ku munsi w’imperuka wegereje.
    Imana yakuremye,ishobora no kukuzura.Kuki mushidikanya?Harya ngo nuko mutari mwabona uwazutse?Imana ntijya ibeshya.Urugero,abahanuzi benshi bahanuye ko Yesu azaza ku isi.Byaratinze cyane,hanyuma araza.No kuzuka bizabaho nubwo byatinze.Soma 2 petero 3:8,9 wumve impamvu umunsi w’imperuka utinda kuza.Nukugirango nawe ushake imana,hanyuma uzarokoke ku munsi w’imperuka.

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

Isura ya Trump yashyizwe mu mutwe w’ Umunyatayiwani

Abafana w’ umuntu runaka bahora biteguye gukora ibidasanzwe ngo Isi yose...
13 December 2017 Yasuwe: 277 0

Umwana yashyizwe ku rutonde rw’ abinjije akayabo k’amadolari

Ku myaka 6 yonyine umwana witwa Ryan amaze kwinjiza akayabo ka miliyoni 11...
13 December 2017 Yasuwe: 335 0

Afurika y’Epfo : Havumbuwe umuntu mukuru kuva isi yaremwa

Imyaka miliyoni eshantu n’ibihumbi maganatandatu irashize kuva isi yaremwa,...
13 December 2017 Yasuwe: 463 0

Bakatiwe igihano cy’urupfu bazira kwica umusore w’umukene watwaye...

Urukiko rwo mu majyepfo y’Ubuhinde rwaciriye urwo gupfa abantu batandatu,...
13 December 2017 Yasuwe: 267 0

Umushinwa yafashe amafoto n’amashusho y’urupfu rwe

Umuryango w’Umushinwa wari uzwiho kurira inyubako zikomeye kandi ndende uri...
12 December 2017 Yasuwe: 513 0

U Buyapani: Indege zicuranga umuziki mu gikorwa cyo kwirukana abarengeje...

Ikompanyi imwe yo mu Buyapani itegekanya gukoresha indege zitagira...
12 December 2017 Yasuwe: 407 0