skol
fortebet

Umujyi wa mbere wemereye abantu gusambanira mu muhanda wamenyekanye

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Muri byinshi mu bihugu byo ku isi,umuntu ukoreye ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda ahanwa yihanukiriye ndetse agacyahwa bikomeye gusa ubuyobozi bw’umujyi wa Guadalajara muri Mexico bwasohoye itangazo ryemerera abantu gukorera imibonano mpuzabitsina mu muhanda.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe na televiziyo ya NBC yo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika,ubuyobozi bwa Guadalajara bwatangaje ko umuntu yemerewe gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hose abonye apfa kuba adatewe ipfunwe nicyo gikorwa.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi bwavuze ko polisi yabo ikwiriye kwita ku mutekano w’abantu aho kwirirwa yiruka ku bantu babuze amafaranga yo kwishyura hoteli ngo bakore imibonano mpuzabitsina.

Abaturage ba Guadalajara bamaganye iri tangazo aho bavuze koi bi binyuranye n’umuco wagakwiriye kuranga abantu aho ababyeyi bagize impungenge z’ukuntu bazaha uburere abana babo aho benshi bavuze koi bi bizongera ubusambanyi bukorerwa abana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa