skol
fortebet

Umukazana wa Trump yasomye ibaruwa irimo ifu ajyanwa kwa muganga

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

Umukazana wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma y’uko afunguye ibaruwa yari igenewe umugabo we bicyekwako yarimo uburozi.
Uyu mugore washatswe n’imfura ya Trump yasomye uru rwandiko kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare, 2018.Polisi ikorera mu mujyi wa New York ikaba itangaza ko bishoboka ko iyo baruwa yarimo ifu ihumanye ari nayo mpamvu uyu mugore yihutanywe kwa muganga.
Ahagana saa yine za mugitondo nibwo Vanessa Trump (...)

Sponsored Ad

Umukazana wa Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yajyanwe kwa muganga igitaraganya nyuma y’uko afunguye ibaruwa yari igenewe umugabo we bicyekwako yarimo uburozi.

Uyu mugore washatswe n’imfura ya Trump yasomye uru rwandiko kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gashyantare, 2018.Polisi ikorera mu mujyi wa New York ikaba itangaza ko bishoboka ko iyo baruwa yarimo ifu ihumanye ari nayo mpamvu uyu mugore yihutanywe kwa muganga.

Ahagana saa yine za mugitondo nibwo Vanessa Trump w’imyaka 40 yafunguye iyi baruwa.Umuvugizi w’ibitaro uyu mugore yavuriwemo yatangaje ko mu isuzuma bakoze basanze iyo fu yari muri iyo baruwa ntacyo itwaye ku buzima nk’uko 7Sur7 yabitangaje.

Urwego rw’ubutasi rushinzwe by’umwihariko umutekano w’umuryango wa Perezida Donald Trump rwatangaje ko hatangijwe iperereza.

Vanessa Trump yashakanye na Trump Jr.akaba imfura y’umuherwe Donal Trump unayoboye Igihugu kigihangange Leta zunze ubumwe za Amerika.Vanessa yabayeho umunyamideli mbere y’uko arwubakana na Trump Jr. bafitanye abana batanu.

Trump ari kumwe n’umukazana we n’imfura ye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa