skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 104 yatunguye benshi kubera icyifuzo gisekeje yasabye ko yakorerwa mbere y’uko apfa [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Anne Brokenbrow ukomoka mu Bwongereza yatunguye benshi mu bari bashinzwe kumwitaho mu kigo cy’abageze mu za bukuru ubwo yabazwaga ikintu yifuza kubona mbere y’uko apfa,ababwira ko yifuza gufungwa nibura umunsi umwe.

Sponsored Ad

Uyu Anne Brokenbrow yahawe ikaramu n’urupapuro n’abashinzwe mu kigo cy’abageze mu za bukuru abamo ngo yandike ikintu kimwe yifuza cyane arangije yandikaho ati “Icyifuzo cyanjye n’ugufungwa .Maze imyaka 104 ariko sindabasha gufungwa na rimwe.”

Icyifuzo cye cyarasubijwe mu minsi mike ubwo abapolisi bamusangaga mu cyumba cye bamwambika amapingu ndetse bamwuriza pandagari.

Ubwo PC Stephen Harding ukuriye ibiro bikuru bya polisi ya Bridewell yageraga aho Anne aba yaramubwiye ati “Nje kugufunga kubera ko wabaye umuturage w’icyitegererezo mu myaka 104 umaze ku isi.”

Uyu mukecuru yatangaje ko icyifuzo cye cyo gufungwa cyaturutse muri gahunda yiswe iyo gufasha,aho abakecuru bandika ibyifuzo byabo bikohererezwa abapolisi kuri Email bakabafasha kubigira impamo.

Nyuma yo gufungwa Anne yagize ati “Nagize umunsi mwiza.Byari bishimishije.Nta kintu cyiza nabonye mu buzima bwanjye nko gufungwa.Banyambitse amapingu numva ari byiza.Abapolisi bamfashe neza cyane.”

Anne umaze imyaka myinshi ku isi yaciye agahigo ko kuba umuntu ufunzwe akuze kurusha abandi bose ku isi nubwo yafungiwe ubusa ndetse ngo ntiyigeze akora icyaha na rimwe.



Ibitekerezo

  • Ni bake cyane bamara imyaka 100.Abantu bakunze kumara imyaka 100 (Centenarians) baba muli Japan.Ariko se mwaba muzi umuntu wamaze imyaka myinshi ku isi kurusha abantu?Yitwaga Methusela wamaze imyaka 969 nkuko Intangiriro 5:27 havuga.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka ku munsi wa nyuma.

    Mbega hhhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa