skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 71 ukomoka mu Bwongereza ari kurira ayo kwarika nyuma yo kuribwa akayabo ka miliyoni 200 RWF n’ umupfubuzi wo muri Gambia [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 26, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukecuru w’Umwongereza witwa Margaret Sarr w’imyaka 71 ari kurira amarira nk’aya abana kubera kuribwa akayabo k’ibihumbi 200 by’amapawundi angana na miliyoni 200 z’amanyarwanda n’umupfubuzi we witwa Samba Sarr bahuriye mu gihugu cya Gambia.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru wabonye aka kayabo yiyushye akuya,yahuye n’umupfubuzi kabuhariwe aramuryohereza birangira amweguriye aka kayabo none kuri ubu ari gukora isuku mu bitaro.

Margaret ukomoka ahitwa Crawley, West Sussex mu Bwongereza yahuye n’uyu mupfubuzi,wari ushinzwe kwigisha abantu uko batwara amafarashi muri Gambia,ubwo yari yasuye iki gihugu ari kumwe n’umugabo we mu Ugushyingo 2002 birangira bahuje urugwiro.

Margaret urusha imyaka 23 Samba Sarr,yavuze ko yamukunze akimubona nubwo ari muto ugereranyije n’abana be babiri,bituma atangira kujya asura Gambia kabiri mu mwaka kugira ngo yihurire n’uyu mupfubuzi.

Guhora asura Gambia, byamuteranyije n’umugabo we wa mbere bari bamaranye imyaka 38 babana,birangira atandukanye nawe muri 2004 ahita yikundanira na Samba Sarr ndetse batangira no kujya batera akabariro.

Aba bombi ngo bahise bakundana urukundo rukomeye rwatumye bahita bapanga gukora ubukwe muri 2005 bwatwaye uyu mukecuru akayabo k’ibihumbi 2000 by’amapawundi.

Nta muntu n’umwe mu bagize umuryango w’uyu mukecuru wigeze yitabira ubu bukwe nubwo we yemeza ko nta kibazo yari afite kuri uyu munsi yafataga nk’udasanzwe.

Nyuma yo gukora ubukwe,uyu mukecuru yarihiye Samba Visa ndetse amukura mu kazi yakoraga bigira mu Bwongereza muri 2006.

Margaret yavuze uko batangiye gushwana ati “Tukiri muri Gambia yahoraga yifuza ko tuba turi kumwe ariko kubera ko namurushaga imyaka myinshi,yatangiye kujya yanga ko abantu babona turi kumwe,akihisha.Ubuzima bwanjye bwarangiritse.”

Aba bombi bahise bajya kuba muri Wales nyuma barimuka bajya ahitwa Newtown bahakodesha inzu yo kubamo.

Uyu mukecuru witwa Margaret yamenye ko yagemuriye inyama ibisiga, ubwo uyu mugabo we yatangiraga gutereta undi mugore bari baturanye, banganaga mu myaka,yabibaza Samba akamubwira ko atari byo, bigatuma ashyuha mu mutwe cyane amuneka.

Uyu mukecuru yabonye agiye kwicwa no gufuha, ahitamo kugura isambu muri Gambia y’ibihumbi 90 by’amapawundi kugira ngo yimure umugabo we Samba,amujyane kure y’iri habara bari batangiye gukururana.

Bageze muri Gambia,Margaret yabonye ifoto ya Samba ateruye abana babiri b’umugore byavugwaga ko akunze gusambanya,abimubajije undi amubwira ko ari abana b’umugabo w’inshuti ye.

Muri 2012, Margaret yaboneye Samba ubwenegihugu bw’Ubwongereza gusa mu minsi mike yaje kuvumbura ko ba bana yabonye ku mafoto Samba ateruye,ari abe na wa mugore wundi,ahita asaba gatanya.

Margaret wari muganga,yavuze ko yamenye ko iyo yabaga yagiye mu kazi,uyu mugabo we Samba yasigaraga ari kwisambanira n’uyu mugore mu nzu bituma amutera inda babyarana abana.

Mu gahinda kenshi Margaret yagize ati “Ubwo nahuraga na Samba nabonaga ari umugabo w’inzozi zanjye gusa we ntiyankundaga ahubwo yishakiraga passport zo mu bwongereza no kujya kuhashakira ubuzima.

Namukuye mu bukene ariko yahisemo kunyitura inabi.Abandi bagore bakwiriye kuba maso.Abanya Gambia baba bifuza gushaka abazungu ngo babavushe amaraso basigare bumye.”

Uyu Margaret ari mu nkiko ahanganye na Samba kuri ya sambu yaguze ibihumbi 90 by’amapawundi aho urubanza ruzasomwa mu mpera z’uku kwezi gusa uyu mukecuru ashobora kuzatsindwa kuko agura iyi sambu yayanditse ku mazina ya Samba.




Margaret ari kurira ayo kwarika kubera kuribwa akayabo k’ibihumbi 200 by’amapawundi n’umupfubuzi we

Ibitekerezo

  • Baca umugani ko abagore biyumvira ko badatekereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa