skol
fortebet

Umukecuru w’imyaka 75 yatunguye benshi kubera ukuntu yakoze umubiri bidasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 13, Aug 2018

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 75 witwa Janice Lorraine ukomoka muri Australia yatunguye isi yose kubera amafoto yacaracaye hirya no hino agaragaza ukuntu yakoze umubiri mu buryo bidasanzwe.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru ufatwa nk’uwa mbere ku isi mu kubaka umubiri,yavuze ko nta gahunda afite yo kureka gukora siporo nubwo ashaje.

Lorraine ukomoka mu mujyi wa Granville I Sydney,yatangiye kubaka umubiri ku myaka 55 none kuri ubu akomeje gutungura benshi mu babona amafoto ye aho amaze guhabwa ibihembo 23 byose abikesha iki gikorwa.

Mu mwaka wa 2019 Lorraine yiteguye guhatana mu marushanwa y;abakoze umubiri aho byitezwe ko ashobora kwegukana igihembo cy’umukecuru ushaje cyane wakoze umubiri bidasanzwe kurusha abandi ku isi.

Lorraine yavuze ko akomeje gukora imyitozo myinshi kugira ngo arwanye indwara z’ubukecuru ndetse akomeze kubera urugero rwiza abagore badakunda siporo.

Lorraine yabwiye ikinyamakuru The Telegraph ko yatangiye imyitozo ngororamubiri mu myaka 20 ishize ubwo yari amaze guhabwa ikiruhuko cy’izabukuru aho yavuze ko yahuye n’umukecuru banganaga utarabashakaga kugenda bituma yiyemeza kutazamera nkawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa