Kigali

Umukecuru wari ushaje cyane kurusha abandi bose ku isi yapfuye ari gusenga

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 2893

Umurusiyakazi witwa Koku Istambulova wagombaga kuzuza imyaka 130 muri Kamena uyu mwaka,yapfuye ari gusenga Imana.

Uyu mukecuru uvuka mu gace ka Chechen yavuze ko kurama kuri we ari igihano ndetse atabyishimiye ngo kuko yishimye rimwe gusa muri iyi myaka yose yamaze ku isi.

Koku Istambulova yabayeho ku ngoma ya Stalin ndetse wari mu bantu bakomoka mu gace ka Chechen batotejwe n’uyu munyagitugu,yapfuye ari gusenga bucece ubwo yari mu nzu ye.

Nkuko ibyangombwa bye bibigaragaza, Koku Istambulova niwe mugore wari ukuze kurusha abandi bose ku isi kuko yakuyeho agahigo ku mugore nawe w’Umurusiya uherutse gupfa afite imyaka 128.

Koku yaciye ibintu mu itangazamakuru mu mwaka ushize ubwo yavugaga ko kurama kuri we ntacyo byamumariye kuko yabayeho mu buzima bushaririye cyane ndetse yemeza ko yishimye inshuro 1 yonyine ubwo yinjiraga mu nzu yiyubakiye nyuma yo kuva mu buhungiro muri Kazakhstan.

Koku Istambulova yavutse mu mwaka wa 1889 gusa passport ye ntivuga italiki yavutseho ndetse ngo ni umwe mu bakiriho batotejwe na Stalin mu myaka 75 ishize.

Umwuzukuru wa Koku yavuze ko yapfuye kuwa 27 Mutarama uyu mwaka,ubwo bari bamaze gufata ifunguro rya saa sita ari gusenga.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Indonesia: Amafoto y’imbwa nyinshi zari mu mifuka zigiye kubagwa yatumye...

Mu gihugu cya Indonesia aho inyama z’imbwa zikomeje gucuruzwa ku...
25 April 2019 Yasuwe: 1784 0

Kenya: Umugabo urya ibiro 12 bya Kawunga mu minota 20 yaciye ibintu hirya...

Umugabo witwa Edward Alukuma ukomoka mu gace kitwa Shinyalu mu ntara ya...
24 April 2019 Yasuwe: 3790 1

Ingona yiyeretse abatabazi ifite mu kanwa umugabo barimo bashaka

Umugabo witwa Darlin Uti w’imyaka 30 ukomoka muri Indonesia,ubwo...
23 April 2019 Yasuwe: 8676 1

Umugabo w’imyaka 64 wapfuye apima ibiro 38 kubera inzara n’uburwayi yababaje...

Umugabo witwa Stephen Smith w’imyaka 64 ukomoka mu mujyi wa Liverpool mu...
22 April 2019 Yasuwe: 5047 0

Abongereza banyoye agasembuye kenshi kuri Pasika barangije bararwana...

Abongereza bakunze kugira urubyiruko rwinshi rukunda inzoga cyane,banyoye...
22 April 2019 Yasuwe: 2382 0

Uyu mugabo yihanishije kwikata urutoki nyuma y’uko rukoze ibyo...

Umugabo wo mu Buhinde yihanishije kwikata urutoki nyuma yo gusanga yibeshye...
22 April 2019 Yasuwe: 2462 0