skol
fortebet

Umukecuru yariwe n’inzoka yamusanze mu cyumba aryamye nijoro [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 01, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Kaew Soodspha ukomoka muri Thailand yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamye ku buriri bwe inzoka iva mu musarani iraza imuruma ukuguru.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru w’imyaka 75 yahuye n’uruva gusenya ubwo iyi nzoka yari yihishe mu bwiherero iraza imuruma ukuguru.

Mu mashusho yashyizwe hanze nyuma yo gufatwa na camera zo mu nzu,yagaragaje iyi nzoka iva mu bwiherero yinjira mu buriri uyu mukecuru yari aryamyeho iramuruma ukuguru.

Uyu mukecuru yahise abyuka acana itoroshi ,ajya guhaguruka ajya kubyutsa umuhungu we witwa Nakorn w’imyaka 44,kugira ngo aze kumufasha gushaka ikimurumye.

Uyu mugabo yabyutse acanye itara abona inzoka ndende kandi nini muri iki cyumba,ahita amenya ko ariyo yamurumye.

Uyu mukecuru yagize ati “Natekereje ko ndi kurota.Numvise ikintu gityaye kinkase.nacanye itoroshi numva ikintu kiri kugenda mu nzu,nibwo nabonye iyi nzoka.Nayibajije nti “Uvuye he?mpita niruka.Nibajije impamvu iyi nzoka yandumye kandi nari nsinziriye ndetse sinayikanze.Mfite ubwoba bwo kuzongera kuryama muri kiriya cyumba.”

Iyi nzoka yafashwe n’abashinzwe inyamaswa barayijyana gusa umuhungu w’uyu mukecuru yavuze ko akunda gusiga inzu ifunguye ariyo mpamvu iyi nzoka yinjiye mu nzu yinjira mu bwiherero ntiyabimenya.



Ibitekerezo

  • Inzoka zica abantu barenga 50 000 buri mwaka.Inzoka yica abantu benshi kurusha izindi,yitwa Asian cobra iba muli Inde,China na Vietnam.Gusa nk’abakristu,tujye tumenya ko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,tuzabana amahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.Niyo mpamvu bible idusaba gushaka Imana cyane,ntitwibere gusa mu gushaka amafaranga,shuguri,politike,etc...,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo iri hafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa