skol
fortebet

Umukecuru yazutse ari muri morgue nyuma y’amasaha make arongera arapfa

Yanditswe: Monday 14, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukecuru w’imyaka 62 w’Umurusiya yapfiriye mu kirori yarimo mu gace k’iwabo polisi iramusuzuma bamujyana muri Morgue,ahageze arazuka nyuma y’amasaha make arongera arapfa.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru yajyanwe mu buruhukiro (Morgue)bw’ibitaro byitwa Belogorsk nyuma y’aho polisi yatangaje ko yapfiriye mu kirori,aza kuzuka ubwo barimo kumushyiraho nimero y’abapfu .

Abaganga bahise bazana imbangukiragutabara bamushyiramo kugira ngo bajye kumuvura byihutirwa gusa nyuma y’amasaha make yongeye arapfa.

Umuganga witwa Mikhail Danilov yavuze ko uyu mukecuru yakubiswe n’ubukonje bwinshi buri mu Burusiya bigatuma bagira ngo yapfuye kandi yari agifite akuka byatumye yongera gupfa nyuma.

Abaganga banze kwemera ko uyu mukecuru yapfuye akazuka ahubwo bashinja polisi uburangare no kwanga kwivuna bahamagara imbangukiragutabara ngo itabare uyu mukecuru mu gihe boo bemeje ko bamusuzumye bagasanga yapfuye.

Aba baganga bavuze ko iyo bamenya hakiri kare ko uyu mukecuru atapfuye bakamuha imiti atari gupfa gusa nyuma yo gukanguka bamuhaye ubufasha bwibanze ntibyagira icyo bitanga.

Ibitekerezo

  • Tout simplement ntabwo mbere yari yapfuye.Ntabwo yazutse.Nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40,UMUZUKO w’abantu bapfuye bizera Imana,nukuvuga abakora ibyo ishaka,uzaba ku Munsi w’Imperuka,bahembwe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo, Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa (shuguri,amafaranga,politike,etc...).Soma Matayo 6:33.Umuntu ushaka Imana,icya mbere akora ni ukwiga Bible,kugirango amenye neza icyo Imana imusaba.Duhora twiteguye kwigisha ku buntu abantu bose bashaka kumenya Bible,kandi tubasanze iwabo.Ikibazo nuko ababishaka ari bake cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa