skol
fortebet

Umukinnyi wo muri Kenya yashyize hanze amashusho ari gukorakora umugore w’abandi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 27, Aug 2018

Sponsored Ad

Umwe mu basore basiganwa mu mukino wo kwiruka ku maguru uzwi cyane Asbel Kiprop ari guca ibintu kubera amashusho yashyize hanze ari gusomana n’umugore w’abandi wari wambaye akenda k’imbere hejuru bari mu modoka.

Sponsored Ad

Uyu musore uherutse guhagarikwa na IAAF kubera gupimwa agasangwa akoresha ibiyobyabwenge,yongeye kuvugwa cyane mu binyamakuru byo muri iki gihugu kubera aya mashusho yifashe ari gusomana ndetse ari gukorakora uyu mugore ufite undi mugabo basezeranye mu mategeko.

Asbel Kiprop arazwi ku isi yose kuko yatwaye imidali ya zahabu muri shampiona y’isi y’imikino ngororamubiri inshuro 3 yikurikiranya mu gusiganwa muri metero 1500m.

Muri aya mashusho amara umunota n’igice yakwirakwiriye hirya no hino ,uyu mugore yabyinye indirimbo barimo bumva nk’uwabigize umwuga aho yakuyemo imyenda asigara hejuru yambaye akenda k’imbere ndetse uyu mukinnyi aramusoma,aramukorakora.

Kiprop yatwaye imidali ya zahabu mu mikino y’isi yabereye mu mijyi itandukanye nka Daegu mu mwaka wa 2011, Moscowmuri 2013 na Beijing muri 2015 ndetse yegukanye umudali wa zahabu mu mikino ya olimpiki yabereye I Beijing muri 2008.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa