skol
fortebet

Umukinnyi yahawe ikarita itukura ahita ajya kuzimya umuriro wa stade umukino urahagarara

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi witwa Julius Muraga ukinira ikipe yitwa Cheltenham Saracens,mu makipe atagira icyiciro abarizwamo,yahawe ikarita itukura ku munota wa 73,agira umujinya mwinshi niko kwinjira mu rwambariro azimya amatara ya stade umukino urahagarara.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi ukina mu cyiciro cyitwa Hellenic League Division,kitabarwa mu Bwongereza,yakoze agashya katumye benshi bacika ururondogoro ubwo yazimyaga amatara y’iyi stade yarimo iberaho umukino.

Uyu mukinnyi yabwiye abantu ko atashakaga gukupa amatara ya stade ahubwo ngo yabikoze aziko akupye amatara yo mu bwiherero abona hazimye aya stade DN Fire Stadium yaberagaho umukino.

Umukino wahagaze iminota 5 kubera amakosa y’uyu mukinnyi gusa umusifuzi yaje gutegeka ko ukomeza,byatumye ikipe ya Cheltenham Saracens yatsinze umukino ibitego 3-1 ikipe ya Kidlington FC.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa