skol
fortebet

Umukinnyi yahuye n’uruva gusenya ubwo yatsindaga igitego akacyishimira ajya gusomana n’umugore we

Yanditswe: Wednesday 04, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya Brazil witwa Wanderson Cristaldo Farias ukinira ikipe ya Ludogorets Razgrade yo muri Bulgaria yasekeje benshi ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatsindaga igitego mu cyumweru gishize,mu kucyishimira asanga umukunzi we muri stade aramusoma biratinda agarutse asanga igitego bacyanze.

Sponsored Ad

Wanderson Cristaldo Farias yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera iki gitego cye cyanzwe nyamara we yaracyishimiye mu buryo budasanzwe asomana n’umugore we amusanze muri stade.

Umwe mu bakoresha Twitter witwa Mshumanov niwe watwitse abayikoresha ubwo yashyiragaho iyi video yarangiza akandika ati “Kimwe mu bintu bisekeje byabaye mu mupira wa Bulgaria.

Wanderson yatsindiye igitego Ludogorets iri gukina na Slavia,yirukira muri stade asoma umugore we,agarutse asanga igitego cye bacyanze kubera ko yari yaraririye.Icyakora ntiyari yaraririye.Icyakora ntiyari yaraririye.

Aya makipe yombi akina mu cyiciro cya mbere yarangije anganyije umukino 0-0.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa