skol
fortebet

Umukobwa ababazwa n’uko yabuze umugabo kubera ko asa cyane na Rihanna [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Umukobwa usa na Rihanna witwa Yna Sertalf ukomoka mu birwa bya Martinique,ari kurira ayo kwarika kubera ko abasore bose bamwanze bamuhora gusa n’iki cyamamare.

Sponsored Ad

Yna ari mu marira menshi aterwa n’uko abasore benshi bamwanga bamuhora ko asa na Rihanna abandi bakamubeshya ko bamukunda kugira ngo babeshye ko batereta Rihanna.

Yna w’imyaka 23 usanzwe atuye mu Bufaransa,yavuze ko kubera ukuntu asa cyane na Rihanna,bamwe mu basore bamutinya none byamuviriyemo kubura n’umwe umusaba urukundo.

Yna yavuze ko atishimiye gusa n’iki cyamamarekazi kuko byamubujije amahirwe yo gukundwa nk’abandi bakobwa ndetse yavuze ko isura ye imubereye umusaraba uremereye.

Uyu mukobwa yavuze ko amaze umwaka wose yarabuze umukunzi nyuma yo kumenya ko hari abamwitwaza bakambura abantu bababeshya ko bazabahuza na Rihanna kandi bavuga uyu mukobwa.

Yna yavuze ko ababazwa cyane n’uko akunze guhura n’abantu yatembereye bakamwuzuraho bamwita Rihanna ndetse bakamubaza ibyerekeye indirimbo.



Yna usa na Rihanna yavuze ko yabuze umukunzi kubera gusa nawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa