Kigali

Umukobwa akomeje kwibasirwa bidasanzwe nyuma yo gushakana n’umusaza umurusha imyaka 55 yose[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 30 June 2019 Yasuwe: 2418

Umukobwa witwa Alexis Tadlock w’imyaka 24, ukomoka muri Arkansas mu gihugu cya US, yatangajwe ko ababajwe n’uko abantu bita umugabo we Charles w’imyaka 79 y’amavuko ko ari sekuru we ndetse ngo hari abantu bakunze kuvuga ko ari muganga we.

Uyu mukobwa yabwiye abanyamakuru ko yishimye cyane kuba abana n’uyu musaza umurusha imyaka 55 ndetse ngo yiteguye kumubyarira abana.

Uyu mukobwa uhagarariye ikigo cyita ku bijyanye no gushyingura,yahuye n’uyu musaza bwa mbere mu mwaka wa 2015 ubwo bari bagiye mu misa mu gace kitwa Sheridan muri Arkansas ari kumwe n’umukecuru we witwa Kathy niko gukundana nabo bombi.

Mu minsi mike uyu mukecuru yaje gupfa uyu musaza asigara mu bwigunge burenze,uyu mukobwa atangira kujya amusura ndetse anamuhumuriza birangira babaye inshuti.

Alexis yagize ati “Twahuye bwa mbere we n’uwari umugore we baje mu misa bakundaga kuzamo tuba inshuti. Nari inshuti y’umugore we Kathy cyane ndetse narababaye cyane ubwo yapfaga.

Ntacyo nashoboraga gukorera Charles ariko umunsi umwe namubonye mu kiriziya yubitse umutwe ari kurira. Nagiye kumuhumuriza tuganira byinshi ku myaka yacu. Twabanje kuba inshuti zisanzwe, nyuma twemeranya kurushinga."

Alexis yamaze umwaka akundana n’uyu musaza wahoze wigisha muri kaminuza ndetse ngo yifuje kumuhuza n’undi mukecuru arabyanga niko kumusaba ko bazashyingiranwa arabimwemerera bakora ubukwe mu ukwakira 2018.

Yagize ati “Umunsi umwe yambwiye uko ankumbura mubaza niba hari undi muntu abikorera ambwira ko ari uwahoze ari umugore.Twabwiranye ko buri wese akunda undi birangira turushinze mu mezi abiri yakurikiyeho. Ni umugabo mwiza nahoze ndota kuzabana nawe kandi turakundana cyane.”

Uyu musaza Charles afite abana babiri barimo ufite imyaka 48 n’ufite imyaka 54, bose bishimira umubano wabo bombi. Alexis yavuze ko yifuza umwana gusa ngo bamaze iminsi bipimisha ndetse ngo abaganga bamubwiye ko afite ikibazo cyo kubyara uyu musaza we ari muzima

Alexis yavuze ko adaterwa isoni no gusomera mu ruhame uyu mugabo we umurusha imyaka 55 ndetse ngo benhis mu bagenzi bakunze gutuka umugabo we ko ari sekuru, abandi bakamwita umuganga we ariko ngo ibyo ntacyo biba bimubwiye kuko akundana by’ukuri na Charles.

Alexis yavuze ko uyu musaza umurusha imyaka 55 amutetesha cyane kurusha abasore bose yakundanye nabo ubwo yari mu myaka 20 ndetse ngo arifuza ko babyarana umwana akazaba urwibutso rwabo igihe uyu musaza azaba yatabarutse.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abasaza 5 barimo n’umukecuru umwe bafashwe bari gusambanira ku...

Abasaza barimo n’umukecuru umwe ba mu gihugu cy’Ubwongereza bafashwe...
25 August 2019 Yasuwe: 1926 0

Umwarimu yasanzwe amaze imyaka 2 yituma mu nzu abamo

Umwarimu witwa Albert ukomoka muri Tanzania yasanzwe mu nzu ye yari amaze...
25 August 2019 Yasuwe: 2730 0

Umugabo yatunguye benshi ubwo yazaga akuruye umugeni we mu kigare batwaramo...

Mu gihe benshi mu batuye isi bakodesha imodoka zihenze,indege,amato n’ibindi...
25 August 2019 Yasuwe: 1849 1

Imbwa yarumye umukobwa izuru rivaho ubwo yashakaga gukina nayo ayisoma...

Umunyamerikakazi w’imyaka 29 witwa Gabrielle Myers ukomoka ahitwa Indiana...
23 August 2019 Yasuwe: 4594 0

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5658 0

Uwatashyaga inkwi zo gucana yaguye ku butumwa bwari bumaze imyaka 50 mu...

Umugabo wo muri Alaska wari urimo gutashya inkwi yaguye ku butumwa bwari...
20 August 2019 Yasuwe: 8897 0