skol
fortebet

Umukobwa amaze gutanga akayabo ka miliyoni 8 FRW yihindura umubiri kugira ngo ase na Dragon [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 02, Mar 2019

Sponsored Ad

Mu gihe benshi mu bakobwa batanga akayabo k’amafaranga bihindura beza,umwongerezakazi witwa Amber Luke, w’imyaka 24,amaze gutakaza akayabo k’ibihumbi 8 by’amapawundi bingana na miliyoni zisaga umunani z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo ase na Dragon.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yakoze agashya yishushanyaho ibishushanyo biteye ubwoba ahantu hose kugira ngo ase n’inyamaswa ivugwa mu nkuru mpimbano ko yarimbuye isi ya Dragon.

Uretse gutakaza akayabo k’amapawundi,uyu mukobwa yamaze amasaha menshi aryamye ku gitanda bamushushanyaho ibishushanyo biteye ubwoba bituma asa n’inyamaswa ya Dragon.

Uyu mukobwa wagize uburwayi bwo mu mutwe ubwo yari afite imyaka 14, yavuze ko akunda cyane Tattoos cyane ariyo mpamvu azishyiraho kugira ngo ase na Dragon.

Uyu mukobwa amaze kwishushanyaho inshuro zirenga 100 ndetse yahishuye ko yishimira ko ameze nka Dragon ndetse yiyita “Blue Eyed White Dragon”.

Uyu mukobwa yavuze ko ashaka kwishushanyaho umubiri we wose ndetse akihindua amenyo kugira ngo amere nk’aya Dragon.

Amber Luke yamaze kugabanya kabiri ururimi rwe ndetse mu maso heari kugerageza kuhuzuza ibishushanyo.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa