skol
fortebet

Umukobwa kubera gufasha abadafite umusatsi nkawe byatumye ahindura akazi kari kamutunze[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Abantu barenga miliyoni 140 ku isi bafite indwara ya alopecia.

Sponsored Ad

Ni uburwayi butuma n’umuntu wumva akomeye rwose atakaza umusatsi - rimwe na rimwe wose - ubundi se n’ingohe n’ibitsike.

Liliya Kukushkina yagize ubu burwayi byatumye akunda kwibasirwa n’abamunnyega, uyu mukobwa ubu afasha abandi bari mu bibazo nk’icye mu Burusiya.

Avuga ko iyo abantu bamubonye bamubaza niba atarwaye Cancer.

"Binsaba guhora nisobanura ko mfite alopecia areata kandi itica. Nti ’ntabwo ndi gupfa rwose. Meze neza kandi ntabwo iyi ndwara yandura’".

Madamazera Liliya ubu afite imyaka 28, akiri mu myaka cumi na nibwo yabonye ko atandukanye n’abandi.

Agize imyaka 17 nibwo yahuye n’ingorane ikomeye kurusha izindi.

Ati: "Hari intsinda ry’abahungu ku ishuri ryakoze urubuga ku mbuga nkoranyambaga bararunyitirira ngo ndi ’umukobwa mubi".

Avuga ko bumvaga bigomba kumubabaza kandi ko koko byamubabajemo gatoya ariko atabyitayeho cyane kuko we atiyumvaga nk’umukobwa mubi.

Kwambara ’imisatsi’

Liliya avuga ko byabanje kumugora cyane kwemera uko agaragara ariko ubu yabyakiriye kandi yishimye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yerekanye cyane ko yakiriye uko ari ubwo yandikaga kuri Facebook ku ngorane yagiye ahura nazo ndetse akagaragaza amafoto ye atambaye ’imisatsi’ ikorwa (wig).

Ibyo yanditse byahise bikwira hose, abantu benshi batanga ibitekerezo byabo kuri ubu burwayi bwa alopecia n’ababufite.

Kugeza icyo gihe, benshi mu nshuti ze, abo bakundanaga n’abo biganye bari bataramubona atambaye bene iriya ’imisatsi’, ntibari banazi iby’uburwayi bwe.

Liliya ati: "’imisatsi’ nambaraga yari nk’ingabo yanjye, ariko nayo hari ibyo yambuzaga. Nk’umwana, hari imikino ntashoboraga kujyamo - kandi nyikunze - kuko natinyaga ko imisatsi yanjye ivamo.

"Sinashoboraga guhirahira njya koga cyangwa gucubira mu mazi. No mu gihe nabaga ngiye kuryamana n’umukunzi wanjye, nabaga mfite ubwoba bwinshi ko ’imisatsi’ yanjye yavamo turi mu gikorwa".

Liliya aracyambara bene iriya misatsi ariko rimwe na rimwe kuko ubu noneho ayifata nk’umurimbo aho kuba ingabo yo kumukingira.

Kwakirwa no kwiyakira

Liliya avuga ko iyo abimenya inama yari kwigira akiri muto yari kwibwira ati: "Wikwibuza kwishima. Reka kwita cyane ku kwambara ’imisatsi".

Abantu banyuranye banegura abameze nka Liliya kuri Internet no mu buzima busanzwe, hari n’ababannyega bikomeye cyane nk’uko abivuga.

Ati: "Ariko mu by’ukuri, sinshaka kugaya abantu kuko batazi kubwira abandi neza".

Liliya avuga ko amaze kwiyakira yagiye ahura n’abandi bafite ubu burwayi ngo abafashe muri iyo nzira yo kwiyakira no kumvisha abandi ko nabo ari nkabo nubwo badafite umusatsi.

Gufasha abandi

Liliya avuga ko hari ababyeyi bafite abana b’abakobwa bafite ubu burwayi bahorana impungenge ko abana babo batazabona abagabo cyangwa batazanahabwa akazi.

Liliya agira inama abafite ubu burwayi kwirinda gukoresha uburyo bugezweho bwo kwiteza imisatsi batagishije inama abaganga.

Ati: "N’ababyeyi banjye barabigerageje. Ariko usanga batera abana imisemburo izagira ingaruka ku buzima bwabo".

Uyu mukobwa ubu akorana n’amatsinda y’abantu bafite ubu burwayi bwa alopecia ndetse ibi byatumye ahindura ibyo yakoraga akaba umukozi mu bikorwa rusange.

Ati: "Iyo uhuye n’abandi bafite alopecia nibwo ubona ko utari wenyine. Tuganira n’abaganga tugafasha abandi kwiyakira. Ibi byaramfashije kandi bishobora gufasha n’abandi".

Ibitekerezo

  • yoooo wari warerenganirije ubusa ,
    urabona ukuntu uri mwiza shn
    iyo misasti ntikubera
    jya uyireka gose,wigumire atayo wambaye niho ubusa neza ..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa