skol
fortebet

Umukobwa nyuma kwibeshya agaragaza ifoto y’umusore baryamanye

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Charlotte Guy w’imyaka 17 wo mu gihugu cy’u Bwongereza wakurikirana ibijyanye n’ubuganga muri Kaminuza iherereye mu mujyi wa Manchester yiyahuye nyuma yo kubona ko yoherereje ifoto umusore bakundana y’undi musore baryamanye.
Charlotte yakundanaga byeruye n’uy’’umusore witwa Jack Hurst w’imyaka 20 y’amavuko.Yohereje iyi foto ku mukunzi we atabishakaga kuko yarimo yandikira uyu Jack ubutumwa acyeka ko yaba ari kumwe n’undi mukobwa.
THE SUN ivuga ko uyu mukobwa akibona ko yibeshye (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Charlotte Guy w’imyaka 17 wo mu gihugu cy’u Bwongereza wakurikirana ibijyanye n’ubuganga muri Kaminuza iherereye mu mujyi wa Manchester yiyahuye nyuma yo kubona ko yoherereje ifoto umusore bakundana y’undi musore baryamanye.

Charlotte yakundanaga byeruye n’uy’’umusore witwa Jack Hurst w’imyaka 20 y’amavuko.Yohereje iyi foto ku mukunzi we atabishakaga kuko yarimo yandikira uyu Jack ubutumwa acyeka ko yaba ari kumwe n’undi mukobwa.

THE SUN ivuga ko uyu mukobwa akibona ko yibeshye akoherereza umukunzi we ifoto y’undi musore bajyaga bagirana ibihe byiza, ngo yatangiye kwandikira uyu Jack amagambo yuzuye agahinda anamubwira ko batazongera kubonana.

Jack yamenye ko yatendekwaga

Yabanje kumusaba imbabazi ati :”Urabeho kandi umbabarire”. Yongeye kwandika agira ati :”Ndagukunda gusa kumenya ko unyanga birahagije”. Mu buhamya bwe, Jack yatangaje ko ibi byose uyu mukobwa yabivugaga bitewe n’umujinya, ngo na mbere y’uko apfa yari yagiye amusaba ko batandukana ariko umuhungu akanga.

Akomeza avuga ko mbere y’uko umukunzi we yitaba Imana ku wa 24 Mutarama, 2018 yari yamuhamagaye akamwitaba amusubizanya umujinya.Ngo iyi foto y’uyu musore yohererejwe na nyakwigendera, ni iy’’umusore waryamanye nawe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu Charlotte yagerageje gushaka akanya ngo aganire n’uyu musore ariko amuburira akanya.

Charlotte yiyahuye akimena ibanga

Polisi ivuga ko umurambo w’uyu mukobwa waje gusuzumwa ibizamini bigasanga yari yananyweye ibiyobyabwenge birimo na Cocaine bigakekwa ko nabyo byaba biri mu byamuteye yiyahura.

Martin na Deborah ni ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko batunguwe no kuba umwana wabo yitabye Imana.

Ibitekerezo

  • Mbega inkuru iteye agahinda!!Yali akili muto cyane.Gusa abakobwa n’abahungu bajye bamenya ko kuryamana mutarashakanye atari "urukundo".Murabona namwe ingaruka yabyo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe gusa umuntu tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu,ntabwo bazi ko gusambana ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka kandi ntuzazuke.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nibyo bita “Spiritual Myopia”. Abantu bumvira imana,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Hanyuma imana ibahembe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa