skol
fortebet

Umukobwa ubana n’abasore babiri mu nzu imwe yatangaje ko yifuza gushyingiranwa nabo bombi [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Natalie Fink, 22, ukomoka mu mujyi wa Freiburg mu Germany,yatunguye benshi mu bamuzi ubwo yatangazaga ko akundana n’abasore babiri ndetse buri munsi aryamana nabo ndetse yifuza gukorana ubukwe nabo bombi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yakundanye bwa mbere n’umusore witwa Yannick Gwarys muri 2016, bidateye kabiri akubitana n’undi witwa Michael Flamm nawe barakundana gusa ababwira ko abakunda bombi bahita batangira kubana mu nzu nonearashaka ko bashyingiranwa ku munsi umwe.

Uyu mukobwa yatangaje ko 2 we n’aba basore 2 barara ku buriri bumwe ndetse baryamana icyarimwe.

Natalie yatangaje ko abantu benshi bagiye bamunenga ndetse batiyumvisha ukuntu abana n’abasore babiri mu nzu gusa we abona ari ibintu bisanzwe ndetse abamunenga babigerageza bakareba niba hari icyo byabatwara.

Uyu mukobwa yavuze ko we n’aba basore bakundana cyane ariko bitashimishije umuryango we bagitangira,nyuma bagenda babyumva.

Natalie yavuze ko akora ibishoboka byose kugira ngo hatagira ugira ishyari ndetse biteguye kuzakora ubukwe uko ari batatu,bakagira abana nubwo amategeko y’Ubudage atemera gushyingiranya abantu 3.

Natalie yavuze ko aramutse atandukanye nabo byamubabaza ariko bo barafuha cyane iyo bamubonanye n’undi mugabo nubwo bo badafuhirana ubwabo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa