skol
fortebet

Umukobwa ufite uburanga buhebuje yashakanye n’umwe mu bagabo babi ku isi benshi batangazwa n’urukundo rwabo[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Umukobwa ufite uburanga witwa Phatsara Obnak w’imyaka 23 ukomoka muri Thailand yatigishije isi yose kubera gushakana n’umugabo w’imyaka 37 ufite uburwayi bw’umunwa ndetse beshi bemeza ko ari mu bagabo babi ku isi.

Sponsored Ad

Benshi ntibiyumvishije uko uyu mukobwa w’ihogoza yashakanye n’uyu mugabo umurusha imyaka 14 ndetse uri mu bagabo bafite uburanga buke kurusha abandi muri Thailand ndetse no ku isi Boonmee Khanthong.

Nubwo benshi banze kubyemera,gusa bamwe bashimye uyu mukobwa kuba yarongeye kugaragaza igisobanuro nyacyo cy’urukundo ko rutareba ubwiza n’ubukungu cyane ko uyu mugabo we adafite imitungo myinshi.

Uyu musore yagize uburwayi bukomeye mu miyoboro y’amaraso ubwo yari akiri umwana, byatumye amaraso atagera muri bimwe bice bye by’umubiri cyane cyane mu maso ndetse akaba ariyo mpamvu umunwa we wabaye kuriya amafoto yabigaragaje.

Uyu mugabo yasobanuye ko yivurije henshi mu mugi wa Bangkok kugira ngo abashe gukira ubu busembwa afite ku munwa,ariko biranga biba iby’ubusa aho yavuze ko ikibazo cy’ubukene nacyo cyabaye imbogamizi yatumye atagira amahirwe yo kugira umunwa nk’uwabandi.

Byinshi mu bitangazamakuru byo ku isi byagerageje kwegera uyu muryango utarahujwe n’uburanga,babitangariza ko bakoresheje ubukwe buciriritse mu gace bakomokamo gusa urukundo rwabo rwabereye umusemburo rubanda nyamwinshi.

Boonmee avuga ko yize kugera mu mwaka wa 5 byamufashije kubona akazi ko mu ruganda gusa akaza kukirukanwaho kubera ko atazi kuvuga neza.

Uyu mugabo akimara kwirukanwa mu ruganda yakoreraga,yatashye iwabo mu cyaro cya Hat Yai aho yagiye gufasha mushiki we gucuruza muri resitora,ari naho yahuriye n’uyu mugore we.

Uyu mugore yemeje ko we n’umugabo we bakundana cyane ndetse akora ibishoboka byose akabatunga we n’umwana we w’umukobwa.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa