skol
fortebet

Uwapfushije umusore biteguraga kurushinga yaririye ku mva ye yambaye agatimba ku munsi bagombaga gukoreraho ubukwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 09, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Jessica Padgett w’imyaka 29 ukomoka muri USA, uherutse gupfusha umusore biteguraga kurushinga,yababaje benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yafototowe ari kuririra ku mva y’umugabo we yambaye agatimba ku munsi nyirizina bagombaga gukoreraho ubukwe.

Sponsored Ad

Umukunzi wa Jessica,Kendall Murphy,yapfuye mu Ugushyingo umwaka ushize agonzwe n’umugabo wari wasinze,ubwo yari avuye mu kazi ko kuzimya inkongi y’umuriro yakoraga.

Nyuma y’urupfu rw’uyu Kendall Murphy,Jessica byaramugoye kubyakira cyane ko haburaga iminsi mike ngo bakore ubukwe byatumye kuri uwo munsi bari barateguye yambara ikanzu y’abageni ajya kuririra ku gituro cy’uyu musore wari waramuhaye isezerano ryo kubana akaramata.

Murphy wari ushinzwe kuzimya umuriro mu gace ka Montgomery muri leta ya Indiana muri USA,yagonzwe n’umugabo witwa Colby Blake bakoranaga, wari wasinze cyane akagonga imodoka 3 zirimo n’iya Murphy,ari kuvugira kuri telefoni.

Jessica na Murphy bari barapanze gukora ubukwe ku wa 29 Nzeri uyu mwaka,birangira uyu mugabo apfuye byatumye uyu mugore kuri iyi taliki ya 29 Nzeri aza kuririra ku mva ye yambaye agatimba ndetse afite imyenda uyu mukunzi we yakoreshaga mu kazi ko kuzimya umuriro.

Aya mafoto ya Jessica Padgett yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse amaze gukorerwa shares zirenga ibihumbi 21 aho benshi mu bafana bayakurikije ubutumwa bw’akababaro bwo kwihanganisha uyu mugeni.






Ibitekerezo

  • Ubukwe ni indi mpano (gift) imana yaduhaye.Iyo ubukwe bupfuye,ni kimwe mu bintu bitubabaza cyane.Bamwe ntabwo biyumvisha ukuntu imana idukunda.Niyo iduha umugore,umugabo,abana,ibiryo,imvura,izuba,umwuka,etc...Niyo mpamvu dukwiye kuyumvira.Tukareka intambara,kwicana,kwiba,gusambana,etc...Millions and millions z’abantu banga kumvira imana,bose izabarimbura ku munsi w’imperuka,isigaze abantu bayumvira gusa.Bisome muli Imigani 2:21,22.Bazatura mu isi nshya cyangwa ijuru rishya dusoma muli 2 Petero 3:13.

    Ariko Mana! Fasha uriya mukobwa yiyumvemo ko ariko bimera! Isi ntibyoroshye twaremanywe gupfa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa