skol
fortebet

Umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 yifotoje yambaye ubusa [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Oct 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’umunyarwandakazi witwa Munyaneza Djazira, uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018 yashyize hanze amafoto yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa usanzwe amurika imideli muri Nigeria, yashyize amafoto kuri Instagram amugaragaza yambaye ubusa,benshi bifata ku munwa.

Munyaneza Djazira yatoranyijwe na Dr Yvonne Uwamahoro wahawe inshingano zo gutoranya umukobwa uhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational cyane ko ariwe wahagarariye igihugu ku nshuro ya mbere.

Dr Yvonne Uwamahoro nta marushanwa ategura y’ugomba guhagararira u Rwanda muri aya marushanwa nkuko bigenda mu yandi marushanwa ahubwo yumvikana n’umukobwa wifuza kuryitabira akabimwerera.

Kuwa 07 Ukuboza 2018 nibwo hazaba umuhango wo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland.


Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa na we akurwe ku rutonde kuko arasebya u Rwanda n’abanyarwanda. Si umuco wa kinyarwanda kwiyambika ubusa ku karubanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa